00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abahatanira PGGSS4 barakangurira Abanyarwanda kwita ku bidukikije

Yanditswe na

Munyengabe M.Sabin

Kuya 27 April 2014 saa 02:44
Yasuwe :

Mu gikorwa cy’umuganda rusange abahanzi 10 bahatanira irushanwa rya PGGSS 4 bakoreye mu murenge wa Bumbogo akarere ka Gasabo, mu butumwa batanze basabye buri munyarwanda wese by’umwihariko urubyiruko kwita ku bidukikije kubera akamaro gakomeye bifitiye igihugu.
Nk’uko bisanzwe, buri mwaka mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star hari ibikorwa bitandukanye byubaka igihugu uru ruganda rukora rufatanyije n’abahanzi baba bari mu irushanwa. Kuva iri rushanwa ryatangira, hari ibikorwa (…)

Mu gikorwa cy’umuganda rusange abahanzi 10 bahatanira irushanwa rya PGGSS 4 bakoreye mu murenge wa Bumbogo akarere ka Gasabo, mu butumwa batanze basabye buri munyarwanda wese by’umwihariko urubyiruko kwita ku bidukikije kubera akamaro gakomeye bifitiye igihugu.

Nk’uko bisanzwe, buri mwaka mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star hari ibikorwa bitandukanye byubaka igihugu uru ruganda rukora rufatanyije n’abahanzi baba bari mu irushanwa.

Kuva iri rushanwa ryatangira, hari ibikorwa bikomeye ryagiye rikorera Abanyarwanda harimo gufasha abatishoboye, gusura imiryango y’abarokotse Jenoside, gusura inzibutso, gukora umuganda rusange mu bice bitandukanye by’igihugu n’ibindi byinshi.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 26 Mata 2014 aba bahanzi 10 bahatanira PGGSS 4 : Senderi International Hit, Jay Polly, Dream Boyz, Ama G The Black, Jules Sentore, Diana Teta, Active, Bruce Melodie, Christopher na Young Grace mu muganda bakoreye i Bumbogo bafatanyije n’abayobozi ba Bralirwa ndetse n’abaturage b’uyu murenge, bateye ibiti by’umurimbo n’iby’imbuto ziribwa bizafasha abatuye umudugudu wa Gishatse ari naho uyu muganda wibanze.

Muri uyu muganda, aba bahanzi bose uko ari 10 bawukoranye n’abaturage , banungurana ibitekerezo ku bijyanye n’uburyo bagomba kujya bafata neza ibi biti byatewe no kurushaho kubungabunga ibidukikije muri rusange.

REBA UKO IKI GIKORWA CYAGENZE:

Ku bufatanye na Bralirwa, aba bahanzi basigiye aba barokotse Jenoside inkunga y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi magana tanu(500,000) banatanga ibitenge ku bagore 13 barokotse bafite hejuru y’imyaka 50 batuye muri uyu mudugudu wa Gishatse.

Nyuma y’umuganda, ubuyobozi bw’akagari ka Nyagasozi n’ubw’umurenge wa Bumbogo bashimiye aba bahanzi baje kwifatanya nabo mu gukora isuku no gutera ibiti kuri uyu munsi w’umuganda rusange mu gihugu.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages