Kuri uyu wa 6 Nyakanga 2017, nibwo Kaminuza ya Kigali yahaye impamyabumenyi abarangije icyiciro cya kabiri mu mategeko, ubukungu, ikoranabuhanga n’icyiciro cya gatatu mu burezi.
Umuyobozi w’Ikirenga wa UoK, Dr David Macrae yabwiye abarangije amasomo yabo ko impamyabumenyi bahawe zizahindura ubuzima bwabo, ariko na none bikazagendana n’amahitamo yabo.
Ati “Byinshi bizashingira ku buryo muzahitamo gukoresha ubumenyi mwakuye mu masomo mwahawe, ndetse n’uko muzabyaza umusaruro amahirwe azazana n’izi mpamyabumenyi zanyu. Nk’uko bigenda muri indi shoramari ryose, inyungu izava mu bumenyi mwahawe izashingira by’umwihariko ku buryo muzabucunga.”
Ibi kandi byanagarutsweho na Prof. Nshuti Manasseh, Umuyobozi w’Inama y’Abashinze Kaminuza ya Kigali wagarutse ku bijyanye n’uburezi butangirwa muri iyi kaminuza, avuga ko intego kwari ukurinda Abanyarwanda kujya gushaka ubumenyi mu mahanga.
Yagize ati “Guhabwa impamyabumenyi n’igikorwa kimwe ariko kuyikoresha ni ikindi gikomeye cyane. Twese twaciye muri iyi nzira muciyemo, twese twavukiye mu baturage ariko kwiga ni byo byaduhinduriye ubuzima umuntu ashobora kuvuga ko ari ubuzima burambye. Namwe rero mubonye impamyabumenyi ishobora kubafasha kubona ubuzima burambye, muyikoreshe mwiteze imbere, munateze imbere igihugu cyanyu.”
Umuyobozi wa Earth Institute muri Kaminuza ya Colombia, Prof Jeffrey David Sachs wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango, yavuze ko igikorwa bagezeho ari icy’agaciro gakomeye ndetse kuri we bikaba bisobanuye abantu bashya biteguye kuzana impinduka mu Rwanda.
Ngwinundebe Marie Claire w’imyaka 51, yarangije afite amanota ya mbere mu ishami ry’icungamutungo yavuze ko kwiga ari umukuru bitamuciye intege ahubwo byatumye arushaho gushyiraho umwete.
Ati” Njye mfite abana bakuru bari muri kaminuza, bamfashaga kwiga tugafatanya gukora ubushakashatsi, tugasoma ibyo ntumva bakansobanurira, cyane cyane Icyongereza kuko njye narangije amashuri yisumbuye mu 1987.”
Ngwinundebe umaze imyaka 22 akora muri Banki Nkuru y’igihugu, BNR yakomeje avuga ko kuba yarize afite akazi byatumaga arushaho kumva neza ibyo yiga kuko ari ibintu yabaga ahura nabyo buri munsi.
Agaba Jeremiah na we wagize amanota ya mbere ndetse akaba yanavuze mu mwanya w’abarangije bose, yashimangiye ko agiye gukurikiza impanuro bahawe zo kubyaza umusaruro ubumenyi bakuye muri Kaminuza ya Kigali abinyujije mu kwihangira imirimo.
Kaminuza ya Kigali yatangiye mu 2013, imaze guha impamyabumenyi abagera kuri 850 barimo abarangije icyiciro cya kabiri n’icya gatatu cya kaminuza.



















TANGA IGITEKEREZO