Ni amahugurwa baherewe mu nama yabereye mu Biro by’Umujyi wa Kigali ku wa Gatanu, tariki ya 7 Nyakanga 2023.
Kuri ubu buri kigo cyashyizeho abagize komite zo kurwanya ruswa hagendewe ku mubare w’abakozi bacyo ku buryo nibura bahera kuri batatu kuzamura. Aba bashinzwe gufasha umuyobozi w’urwego cyangwa ikigo bakorera gushyira mu bikorwa ingamba zo gukumira ruswa.
Bafite kandi inshingano zo kumenya ahaboneka icyuho cya ruswa mu bigo bakorera, gukora isesengura no gutanga amakuru na raporo ku muyobozi w’icyo kigo, mu gukumira ko cyagaragaramo ruswa.
Umukozi uri muri komite ishinzwe kurwanya ruswa muri Minisiteri y’Ibidukikije, Alice Nambaje, yavuze ko amahugurwa bahawe agiye kubafasha gushyira mu bikorwa ibyo bashinzwe.
Ati ‘‘Twasobanuriwe amategeko agenderwaho mu gukumira no kurwanya ruswa, kugira ngo mu by’ukuri nk’abantu bari muri iyo komite tuzafashe ubuyobozi bw’ibigo dukoramo, gukumira ruswa no kuziba ibyuho byagaragara ibyo ari byo byose muri izo nzego tubarizwamo.’’
Umukozi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe guteza imbere Tekiniki, Imyuga n’Ubumenyingiro, Sosthène Kazima, na we uri muri komite ishinzwe kurwanya ruswa muri icyo kigo, yavuze ko abakozi bagenzi babo batabishisha ngo babafate nka maneko, kuko ari inshingano za buri wese gutanga amakuru kuri ruswa.
Ati ‘‘Gutanga amakuru kuri ruswa bireba buri wese yaba umukozi, uwo ari we wese biramureba ntabwo bishinzwe na komite gusa nk’inshingano zacu. Ikigamijwe ni ugushishikariza abantu ngo babashe gutanga ayo makuru ndetse na hamwe tujya dukeka ko hashobora kuba icyuho cya ruswa tubagereho tubaganirize.’’
Umunyamabanga Uhoraho w’Urwego rw’Umuvunyi, Mbarubukeye Xavier, yibukije abahuguwe ko bakwiye kumenya inshingano zabo bagakomeza kugira uruhare runini mu kurwanya ruswa.
Ati ‘‘Urwego rw’Umuvunyi rurasaba abagize izi komite gusobanukirwa n’inshingano zabo, kandi no kugira ngo bajye bafasha ubuyobozi bw’ibigo bakoreramo, yaba mu gushyiraho ingamba ndetse no kuzitangira raporo.’’
Gushyiraho komite zo kurwanya ruswa mu nzego biteganyijwe mu itegeko ryo kurwanya ruswa, aho mu ngingo yaryo ya gatatu riteganya ko buri rwego rwa Leta, urw’abikorera, urwa sosiyete sivili cyangwa umuryango mpuzamahanga ukorera mu Rwanda rugomba gushyira mu bikorwa ingamba zo gukumira ruswa, gukorera mu mucyo no kugaragariza raporo abo igenewe.
Rivuga kandi ko urwo rwego rugomba kugenzura ko nta bikorwa bya ruswa birurangwamo, kugaragaza ibyakozwe mu gukumira ruswa igihe rubisabwe n’urwego rubifitiye ububasha, kugira inyandiko igaragaza uburyo n’igihe ntarengwa ibyemezo bifatwa, kugira imikoranire myiza n’izindi nzego hubahirizwa igihe gisabwa mu kugaragaza ibyakozwe cyangwa hatangwa amakuru urundi rwego rwasabye, kudasumbanya, kudatinza no kudasiragiza abarugana.
Itegeko riteganya ko Urwego rw’Umuvunyi rushobora gusabira ibihano byo mu rwego rw’ubutegetsi umuyobozi w’urwego rutakoze ibiteganywa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!