Bamwe mu bayobozi mu nzego zitandukanye z’igihugu baherekeje Umukuru w’Igihugu, kuri uyu munsi bafashe umwanya bamwifuriza isabukuru nziza y’imyaka 67, mu birori bito bakoreye muri icyo gihugu.
Ibi byagaragajwe n’amafoto yashyizwe ku rubuga rwa X na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Olivier Nduhungirehe, agaragaza bamwe mu baherekeje Perezida Kagame bamwifuriza isabukuru nziza, na we ayaherekeresha ubutumwa bugira buti "Isabukuru nziza kuri Perezida Kagame..."
Perezida Kagame yabonye izuba ku wa 23 Ukwakira 1957, avukira ku musozi wa Tambwe, ubu ni mu Karere ka Ruhango. Ni umuhererezi mu muryango w’abana batandatu, bavuka kuri Rutagambwa Deogratias na Rutagambwa Asteria.
Mu 1959 umuryango wa Kagame wahungiye mu Majyaruguru y’Iburasirazuba bw’u Rwanda, aho wamaze imyaka ibiri mbere yo kwerekeza muri Uganda.
Kimwe n’abandi Banyarwanda benshi, ubuzima bwe bwo mu buto yabubaye mu buhunzi muri Uganda kuko ari ho yize amashuri abanza n’ayisumbuye.
Perezida Kagame yayoboye urugamba rwo kubohora igihugu ndetse biza kugerwaho mu 1994, nyuma yo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi.
Bamwe mu bagaragara muri aya mafoto hari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Olivier Nduhungirehe; Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Iterambere, Francis Gatare; Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Gasore Jimmy na Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza, Johnston Busingye.
Hari kandi Umuyobozi Ushinzwe Ishyirwa mu Bikorwa rya Gahunda mu Biro by’Umukuru w’Igihugu, Mauro De Lorenzo; Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Porotokole muri Perezidansi, Moses Rugema n’Umuyobozi Ushinzwe Itumanaho mu Biro bya Perezida, Vivianne Mukakizima.
Harimo kandi Umujyanama muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Isabelle Mugwaneza n’Umunyamabanga Mukuru wihariye wa Perezida, Irene Zirimwabagabo.
Mu bandi harimo Umufotozi mu Biro bya Perezida, Plaisir Muzogeye; ushinzwe gufata amashusho mu Biro bya Perezida, Alain Hakizimana n’abandi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!