Iyi ngingo yagarutsweho mu Nteko Nkuru idasanzwe y’Urugaga rw’Abahesha b’inkiko b’Umwuga mu Rwanda aho bagiranye ibiganiro na zimwe mu nzego bavuga ko bakunze guhura cyane mu mirimo bakora.
Mu by’ingenzi byavuzweho ni amategeko atuma umuhesha w’inkiko yoherezwa gushaka icyangombwa gifitwe n’inzego zikimutuma; ubutaka buba butarabarujweho ba nyirabwo cyangwa se amakuru ku mitungo agirwa ibanga kandi bayakeneye ngo imanza zirangizwe. Hanagarutswe ku kuba hari ubwo polisi isaba abahesha b’inkiko ibyari bishinzwe umucamanza n’ibindi.
Avuga ku mpamvu iyi nteko rusange bayise idasanzwe, Perezida w’Urugaga rw’Abahesha b’Inkiko b’Umwuga, Me Habimana Vedaste yagize ati “Impamvu twatumije iyi nama idasanzwe ni uko hari ibibazo abahesha b’inkiko bari bamaze igihe batugezaho bahura nabyo mu kazi kabo ka buri munsi haba mu kurangiza imanza zijyanye n’ubutaka n’izindi.”
“Twahisemo gutangirira ku nzego zimwe na zimwe kugira ngo habeho ibiganiro byo gushakira hamwe ibisubizo ku bibazo bihari ariko turateganya no kuzaganira na sosiyete z’ubwishingizi, amabanki n’abandi nabo tukareba uko twakorana neza kuko hari ubwo usanga batambamira ibyemezo biba byafashwe n’umucamanza.”
Umwe mu bahesha b’inkiko b’umwuga, Muvunyi Serge, agaragaza inzitizi bahura nazo yagize ati “Nko mu rwego rw’ubutaka hari igihe umuhesha w’inkiko w’umwuga ajya kurangiza urubanza ugasanga ubwo butaka butanditswe ku watsinzwe cyangwa se bufitwe n’abandi ku buryo biba inzitizi ku watsinze urubanza ngo aheshwe ibye.”
Nyuma y’izi mbogamizi zagaragajwe, Umubitsi w’impapuro mpamo z’ubutaka ushinzwe ifasi y’Intara y’Iburasirazuba, Muvara Protais, wari uhagarariye Ikigo gishinzwe Imicungire y’Ubutaka mu Rwanda, yatangaje ko basanzwe bakorana neza n’abahesha b’Inkiko b’Umwuga ndetse n’ibibazo byagaragajwe bizashakirwa umuti.
Ati “Abavuze ko hari ubwo bimwa amakuru ku mitungo y’abantu bashakaga gufatira bizasuzumwa kuko n’abashakanye iyo bagiye gutandukana umwe agashaka kumenya amakuru ku wundi turayabaha. Ikindi twemeje ni uko igihe ubutaka busanzwe butarabaruwe kuri nyirabwo, hazajya harebwa ubifitemo inyungu akabubaruza ariko ikibazo kigacyemuka.”
Ibibazo byabajijwe ku ruhande rw’inkiko byahujwe n’amategeko akigoranye usanga asiragiza abahesha b’inkiko, ahatanzwe urugero rw’ uburyo umucamanza aba yaraciye urubanza, igihe umuhesha w’inkiko w’umwuga agiye kururangiza agatumwa icyangombwa mu rukiko cyerekana ko rwaciwe n’andi mategeko akibagora atajyanye n’igihe.
Umugenzuzi Mukuru w’Inkiko, Rukundakuvuga François Régis, yatangaje ko bigiye gushyirwa mu myanzuro y’inama bikigwaho vuba ku buryo abahesha b’inkiko bareka gusiragizwa ahubwo bakoroherezwa gukora akazi kabo neza.
Komiseri wungirije mu ishami ry’Ubugenzacyaha muri Polisi y’u Rwanda, ACP Morris Muligo , yavuze ko abahesha b’inkiko bakwiriye kugira imikoranire myiza na polisi kuko nubwo ishyigikiye ubutabera ariko inashinzwe kurinda abaturage muri rusange.
Aho yavugaga ku kibazo cy’abahesha b’inkiko usanga bihutira nko gusohora abantu mu nzu nyamara birengagije ko abo nabo polisi ishinzwe ku barinda, agasaba ko byajya bitwarwa neza ibibazo bigacyemuka inzego zifatanyije.
Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye, yashimiye urwego bagezeho ndetse abasaba gukora kinyamwuga ntibashyigikirane mu makosa.
Ati “Uyu mwuga ugomba gukorwa kinyamwuga […] uru rugaga twarushyizeho turukunze kandi turwishimiye, rugitangira gutsinda urubanza no kubona ibyo utsindiye byasaga nkaho bihabanye.”
Yabasabye gukora kinyamwuga ati “Ubahemukira, ugenda agakora ikintu kibi, ntimugomba kugira ubufatanye mu mafuti, ngo muvuge ngo uyu ni mugenzi wacu, uwo aba yabasenyeye mwese. Uwakoze ikintu kibi mujye mubanza mwebwe ubwanyu mu kinyabupfura mumwihanire kuko ni mwebwe ubwanyu aba ahemukiye, aba asenye urugaga.”
Yabasezeranije koroherezwa no gufashwa ngo akazi ko kurangiza imanza kinyamwuga gakorwe neza.
Abahesha b’inkiko b’umwuga ni abantu baba barize iby’amategeko, bagakora ibizamini bituma binjira mu rugaga ndetse bakagengwa n’itegeko rya Leta. Kuri ubu abahari basaga 400 mu gihe mu 2013 bari hagati ya 30 na 50.



















TANGA IGITEKEREZO