00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abahesha b’inkiko barasabwa kudakorana ubwoba kuko leta yemeye kubunganira mu bibazo

Yanditswe na

Deus Ntakirutimana

Kuya 11 June 2014 saa 09:59
Yasuwe :

Leta y’u Rwanda irasaba abahesha b’inkiko batari ab’umwuga gukora akazi ko kurangiza imanza nta bwoba, kuko leta yishingiye kubunganira mu gihe bagize ibibazo batagizemo uruhare nkana.
Kwirinda gukorana ubwoba mu kurangiza imanza z’abo bafitanye amasano no kwirinda ikimenyane n’icyenewabo ni bimwe mu byasabwe abahesha b’inkiko batari ab’umwuga.
Ubu ni bumwe mu butumwa, Minisitiri w’Ubutabera Busingye Johnston yagejeje ku bahesha b’inkiko batari ab’umwuga bo mu Karere ka Kicukiro, kuwa (…)

Leta y’u Rwanda irasaba abahesha b’inkiko batari ab’umwuga gukora akazi ko kurangiza imanza nta bwoba, kuko leta yishingiye kubunganira mu gihe bagize ibibazo batagizemo uruhare nkana.

Kwirinda gukorana ubwoba mu kurangiza imanza z’abo bafitanye amasano no kwirinda ikimenyane n’icyenewabo ni bimwe mu byasabwe abahesha b’inkiko batari ab’umwuga.

Ubu ni bumwe mu butumwa, Minisitiri w’Ubutabera Busingye Johnston yagejeje ku bahesha b’inkiko batari ab’umwuga bo mu Karere ka Kicukiro, kuwa kabiri tariki ya 10 Kamena 2014, atangiza amahugurwa yabo ari kubera mu Rwanda hose, akazamara iminsi ibiri.

Busingye yakunze kubasaba kutarangwa n’amarangamutima mu kazi kabo yabasabye ko niba bagiye kurangiza imanza z’abo bafitanye amasano cyangwa se inshuti zabo bakabona zabateza ibibazo bajya basaba bagahabwa abandi bazirangiza.

Yagize ati “Inama yoroshye, ufite inyungu zigaragara mu rubanza agiye kurangiza nabivuge tumufashe, afite umubyeyi, umuvandimwe, inshuti magara wiceceka”.
Mu gihe ngo urwo rubanza arurangije akoresheje amarangamutima ngo hari ibibazo bitandukanye bivuka.

Yababwiye ati “Nururangiza gutyo uraba ukoze nabi, kandi iyo nabi wayihisha uwo munsi gusa, ukurikiyeho ntiwayihisha ejo hazaza”.

Mu bibazo bitandukanye byagaragajwe n’abahesha b’inkiko ni uko bahura n’ikibazo gikomeye cyo kutamenya amategeko kuko abahesha b’inkiko usanga ari abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari n’imirenga kandi batarize amategeko.

Ikindi bagaragaje ni uko bakunze kugira impungenge z’uko niba barangije imanza bashobora kugirwaho n’ingaruka z’uko bazirangije.

Asubiza ibi bibazo Minisitiri Busingye yavuze ko Leta y’u Rwanda yemeye kujya ifasha abahesha b’inkiko batari ab’umwuga bagize ikibazo by’umwihariko ubu bufasha bakaba barabwemerewe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda.

Yongeyeho ko batagombye kugira ubwoba basabwa gukora akazi kabo neza kuko leta izajya ibafasha mu gihe bahuye n’icyo kibazo ariko batabigizemo amakosa nkana. Muri ubu bufasha harimo kubashakira ababunganira mu gihe hari ababareze mu nkiko ko barangije imanza zabo nabi.

Yagize ati “Bipfa kuba atari ikosa ryawe rya nkana leta ntizareka kubashyigikira no kubafasha mu kibazo mwagize”.

Aya mahugurwa arimo guhabwa abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari akenshi bakunze kurangiza imanza z’abatsinze imanza ariko batishoboye.

Mu Karere ka Kicukiro, aya mahugurwa arimo gutangirwamo amasomo yo kurangiza imanza n’umurimo w’umuhesha w’inkiko utari uw’umwuga ahuje abanyamabanga nshingwabikorwa 41 b’utugari tugize aka karere.

Itegeko ribaha ububasha bwo kurangiza imanza ryashyizweho mu mwaka wa 2013.

Hejuru ku ifoto: Minisitiri Busingye
[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages