Umuryango w’Abahinde baba mu Rwanda wagaragaje ko Perezida Kagame ari intwari mu bikorwa bitandukanye amaze kugezaho u Rwanda, bakamugereranya na Mahatma Gandhi, waharaniye ubwigenge bw’u Buhinde.
Kuba Perezida Kagame ari intangarugero byagarutsweho na Mohammed Salim uhagarariye Umuryango w’Abahinde mu Rwanda, akaba yarabivuze muri iki Cyumweru ubwo Abahinde bizihizaga umunsi w’ubwigenge ku nshuro ya 68.
Mu nkuru dukesha Newtimes na Imvaho Nshya, Salim yakomeje avuga ko Perezida Kagame ari intangarugero kuko yafashije igihugu cy’u Rwanda kugera kuri byinshi amugereranya n’abitangiye ubwigenge bw’u Buhinde barimo na Mahtma Gandhi ufatwa nk’umubyeyi w’u Buhinde (Father of the Nation).
Bimwe mu byo avuga Perezida Kagame yagejeje ku Rwanda harimo no kunoza uburyo u Rwanda rwakiramo abanyamahanga, aho usanga buri wese uhaje abyishimira bitewe n’uko nta kibazo cy’umutekano muke bajya bahura nacyo mu Rwanda.
Yagize ati “Tuba mu gihugu giharanira amahoro, kitihanganira ruswa kandi gihangayikishijwe n’umutekano wa buri wese”.
Muri bwa bwitange no kuba intangarugero, akomeza ashimira Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, Salim yanongeyeho ko ubwigenge bugerwaho kuko habaho abemeye kwitangira igihugu cyababyaye kugira ngo bagere kuri ubwo bwigenge.
Umuyobozi w’ihuriro ry’Abahinde Mohammed Salim yashimye Leta y’u Rwanda kubera ko bafashwe neza mu Rwanda yongeraho ko bishimiye kuba bashyirwa muri gahunda z’iterambere z’igihugu.
Nyuma yo kwakirwa neza mu Rwanda, aba Bahinde bakorera mu Rwanda uretse kwiteza imbere hari no guteza imbere igihugu cy’u Rwanda, mu nzego zose z’ubukungu, aho yatanze urugero ku giti cye ko yiyemeje guteza imbere ubuhinzi bw’u Rwanda aho akorera mu Karere ka Nyagatare.
Rajendra Saboo uhagarariye itsinda ry’abaganga b’abakorerabushake bari mu Rwanda mu bikorwa by’ubuvuzi avuga ko birimo no kuvura ibikomere byatewe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yavuze ko iyo yitegereje neza asanga u Rwanda rwarateye imbere aho arugereranya na Singapore akemeza ko ari cyo gihugu cya mbere yabonye gifite isuku.
Yasabye Abahinde baba mu Rwanda ko ari byiza gukora bakiteza imbere bakanateza imbere igihugu cyabo, ariko bakibuka kugira uruhare mu iterambere ry’u Rwanda, igihugu babamo.
Si Salim ukomeje kunyurwa n’ibyiza u Rwanda rwagezeho n’ibyo Umukuru w’Igihugu amaze kugeraho kuko hari ibihembo bitandukanye, birimo ibikombe, amashimwe n’imidari, u Rwanda rukunze kwegukana n’ibyo Perezida Kagame ajya ahabwa ashimirwa ubwitange yagize mu gutuma u Rwanda rugeze aho ruri ubu nyuma y’imyaka 20 harangiye Jenoside yahitanye Abatutsi basaga miliyoni.
Abahinde baba mu Rwanda bakora ibikorwa by’ubucuruzi, inganda, ishoramari, ubwubatsi, uburezi, ibikorwa remezo, ikoranabuhanga n’ubuhinzi n’ibindi.
Salim yahamagariye abahagarariye ibigo by’ubucuruzi by’Abahinde gusangiza Abanyarwanda ku bumenyi kugira ngo nabo bashobore kwiteza imbere.
Muri ibyo birori byagaragazaga umuco w’Abahinde, ifoto ya Perezida Kagame n’ay’abandi bantu b’intangarugero mu Buhinde bari bayashyize iruhande rw’amabendera y’ibihugu byombi.
Kuri ubu mu Rwanda habarizwa Abahinde barenga 2000 bakora mu nzego zitandukanye. Mu birori hagaragajwe imbyino n’imyambarire biranga umuco w’Abahinde hagamijwe cyane kubungabunga umuco wabo no kuwutoza ababakomokaho bavukiye mu bindi bihugu.



















TANGA IGITEKEREZO