00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abahinde baba mu Rwanda batanze amaraso agenewe indembe

Yanditswe na

Denyse Umukunzi

Kuya 29 February 2016 saa 08:22
Yasuwe :

Mu Rwanda byagaragaye ko umubare w’abantu bakeneye amaraso ukomeje kwiyongera, ndetse ikigo cy’igihugu cy’Igihugu gishinzwe gutanga amaraso (RBC/NCBT) kimaze iminsi gikangurira ibyiciro bitandukanye by’abantu kugoboka indembe batanga amaraso.

Ni muri urwo rwego umuryango w’Abahinde baba mu Rwanda witabiriye ibikorwa byo gutanga amaraso kuri uyu wa Gatandatu,

Iki gikorwa cyo gutanga amaraso cyateguwe n’Ihuriro ’Rwanda Malayalee’ rigizwe n’Abahinde baba mu Rwanda, bagamije gufasha ikiremwamuntu.

Aganira na IGIHE, Umuyobozi wungirije w’iryo huriro Anil Raj yavuze ko bateguye iki gikorwa kubera ko bafata u Rwanda nk’igihugu cyabo cya kabiri.

Yagize ati “u Rwanda kuri twe ni igihugu cya kabiri. Niba umuntu akwakiriye neza kuki wowe utakora nibura icyagirira akamaro sosiyete ubayemo."

Umukozi wa RBC/NCBT, Clarisse Utamuliza yavuze ko abo Bahinde aribo babagejejeho igitekerezo ko bifuza gutanga amaraso.

Utamuliza avuga ko ibyo bakoze ari urugero rwiza rwerekana ko bakunda igihugu, kandi ko bikwiye kurebererwaho n’abandi banyamahanga baba mu Rwanda batekereza ko iki gikorwa kitabareba.

Muri 2015 abantu batanze amaraso bagera ku 65 825. Nubwo abayatanze ari benshi, abayakeneye nabo bakomeje kwiyongera.

Ibibazo byagiye bituma habaho kongererwa amaraso mu mwaka ushize, Ikigo cy’igihugu cyo gutanga amaraso kivuga ko harimo kubagwa indwara ya kanseri n’ibibazo umugore ahura nabyo ari kubyara.

Bafata u Rwanda nk'igihugu cya kabiri, ari yo mpamvu bishimiye gutanga amaraso
Abahinde baba mu Rwanda bari bitabiriye gutanga amaraso
Abahinde babanzaga kuzuza ibisabwa kugirango babashe gutanga amaraso
Umukozi wa NCBT, Clarisse Utamuliza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages