Abahinde batuye mu Rwanda bahuriye mu birori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 68 igihugu bakomokamo cyigobotoye ubukoloni bw’Abongereza. Uyu munsi uba buri mwaka ku ya 15 Kanama.
Mu bahinde barenga 2000 bari mu Rwanda, 600 bahuriye mu Mudugudu wa Vision 2020 i Gacuriro mu Karere ka Gasabo mu birori bifatwa nk’ibikomeye cyane mu gihugu cyabo nk’uko The New Times ibitangaza.
Umuyobozi w’ihuriro ry’Abahinde Mohammed Salim yashimye Leta y’u Rwanda kubera ko bafashwe neza mu Rwanda yongeraho ko bishimiye kuba bashyirwa muri gahunda z’iterambere z’igihugu.
Ati” Tuba mu gihugu giharanira amahoro, kitihanganira ruswa kandi gihangayikishijwe n’umutekano wa buri wese”.
Abahinde baba mu Rwanda bakora ibikorwa by’ubucuruzi, inganda, ishoramari, ubwubatsi, uburezi, ibikorwa remezo, ikoranabuhanga n’ubuhinzi n’ibindi.
Salim yahamagariye abahagarariye ibigo by’ubucuruzi by’Abahinde gusangiza Abanyarwanda ku bumenyi kugira ngo nabo bashobore kwiteza imbere.
Umubano hagati y’u Rwanda n’u Buhinde ukomeje gukomera. Uruganda rw’Abahinde rwa Angelique International ruherutse gusoza iyubakwa rw’urugomero rw’amashanyarazi rwa Nyabarongo rufite ubushobozi bwa Megawatts 28.
Salim yavuze ko we n’Abahinde bagenzi be batewe ishema n’uko uru rugomero rwatewe inkunga na leta yabo.
U Buhinde burateganya gufungura Ambasade mu Rwanda
Salim yavuze ko basabye guverinoma y’igihugu cyabo gufungura ambasade mu Mujyi wa Kigali kugira ngo ibafashe mu bikorwa byabo nk’abanyagihugu kandi ifashe n’Abanyarwanda bashaka gutembera mu Buhinde.
Kuri ubu mu Rwanda hari ibiro by’uhagarariye u Buhinde mu gihugu ariko ibikorwa bya dipolomasi byose byakorerwaga i Kampala muri Uganda.



















TANGA IGITEKEREZO