Aba ni abagize itsinda ry’abahinzi b’ibirayi n’abatubuzi b’imbuto yabyo bakoreye urugendoshuri mu turere twa Musanze na Nyabihu ku wa 21-22 Nzeri 2023, muri gahunda ya FFS (Ishuri ry’abahinzi mu murima), ngo barahure ubumenyi muri bagenzi babo bakataje mu kubyaza umusaruro iki gihingwa.
Ni urugendoshuri bakoze nyuma y’amahugurwa y’amezi ane bigishwa uko ibirayi bihingwa ariko ngo bari bakeneye kwigira ku bandi uko imbuto zitegurwa bya kinyamwuga.
Babifashijwemo na Green Gicumbi, umushinga wa Minisiteri y’Ibidukikije ushyirwa mu bikorwa n’Ikigo cy’Igihugu kirengera ibidukikije, FONERWA, basuye icyicaro cy’Ikigega cy’ubutubuzi bw’imbuto y’ibirayi (Seed Potato Fund: SPF Ikigega) gihereye mu Karere ka Musanze, basobanurirwa uko imbuto itegurwa n’uko ihunikwa bituma itanga umusaruro mwiza.
Basuye kandi imirima y’ibirayi yahinzwemo imbuto yatunganyijwe ikanabikwa neza bumva ubuhamya bwa ba nyirayo n’inama zabafasha gutera indi ntambwe mu buhinzi bw’ibirayi.
Ndagijimana Jean Berchmas wo mu Murenge wa Kaniga, yavuze ko uru rugendoshuri rwamubereye ingirakamaro ndetse yabonye itandukaniro ry’imikorere mu buhinzi bw’ibirayi.
Ati “Nkurikije aho iriya mbuto ibitse n’aho twe twayibikaga, biratandukanye. Twabikaga imbuto tukabona iragenda ipfa ariko ntitumenye impamvu, none twabonye ari ikibazo cy’ububiko. Ubushyuhe n’ubukonje bugomba kujyamo mu buryo bwuzuzanya ariko kuri twe ntibyabonekaga neza.”
Uyu muhinzi akaba n’umutubuzi w’imbuto yavuze ko mu gihe bahunitse nka toni 10, izigera kuri eshatu zangirikaga kubera kubihunika nabi.
Izabiriza Clémentine wo mu Murenge wa Shangasha, yavuze ko bahingaga ibirayi ariko batazi kubitoranya no kubibika ngo bizavemo imbuto nzima. Ngo babishyiraga hasi uko babonye, ntibabihe urumuri ruringaniye. Ibyo byagiraga ingaruka y’uko imbuto yose yashoboraga kubapfira ubusa ikabora.
Ati “Ingamba mfite ni ukujya nshaka imbuto nziza nkayihinga nkurikije uko nabonye abahinzi ba Nyabihu babigenza noneho nanjye nkabikaho imbuto n’abandi bahinzi bakazibonaho.”
Umuhinzi w’intangarugero w’ibirayi mu Murenge wa Kabatwa w’Akarere ka Nyabihu, Budoni Bosco, yakanguriye aba bahinzi gukorana ubushishozi mu mwuga wabo, gukoresha imbuto nziza no kwita ku mirima kugira ngo uzabashe kubatunga.
Bitezweho kuzamura ubuhinzi bw’ibirayi muri Gicumbi
Umukozi ushinzwe ubuhinzi bw’ibihingwa nganduraruro mu mushinga Green Gicumbi, Bahesherwa Jean de la Croix, yavuze ko icyo biteze kuri aba bahinzi ari ukujya kuzamura ubuhinzi binyuze mu kwigisha bagenzi babo, ibizatuma imbuto nziza iboneka kimwe n’ibirayi byo kurya.
Ati “Aba bafashamyumvire bahuguwe mu mezi ane ku buryo bwo guhinga neza igihingwa cy’ibirayi twabazanye mu Karere ka Musanze na Nyabihu kubera ko ari ho hagaragara ubuhinzi bw’ibirayi ku bwinshi. Bigishijwe uko ibirayi bihingwa ariko ntibari bazi uko imbuto zitegurwa. Twasuye SPF Ikigega babereka uko imbuto iboneka mu byiciro bine, bajya no mu mirima kureba uko ya mbuto ikoreshwa kugira ngo bajye kubikora mu mirima yabo.”
Imirimo y’ubutubuzi bw’imbuto y’ibirayi isaba ubushobozi buhambaye. Kugira ngo umuntu yemererwe kuba umutubuzi ku rwego rw’igihugu asabwa kuba afite umurima wa hegitari eshanu kubera ko biba ari ngombwa ko hakorwa isimburanyabihingwa.
Bisaba kandi ko aba afite ubuhunikiro bwujuje ibisabwa kugira ngo azabone aho ahunika imbuto nk’uko byatangajwe na Mudaheranwa James, ushinzwe ubuhinzi muri SPF Ikigega.
Ndagijimana yavuze ko bagiye kwifashisha ubushobozi bafite bagashaka n’abaterankunga bazabafasha gutubura imbuto kandi ngo bizeye ko buhoro buhoro bazagenda biyubaka.
Green Gicumbi ni umushinga ukorera mu Karere ka Gicumbi mu mirenge icyenda ikora ku cyogogo cy’Umuvumba. Ugamije kubungabunga ibidukikije binyuze mu kurwanya isuri no gukora ubuhinzi bwihanganira imihindagurikire y’ibihe.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!