00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abahinzi b’i Nyamagabe basabwe gushinganisha ibihingwa nyuma y’uko imyaka yabo yangijwe n’urubura

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 17 March 2022 saa 05:23
Yasuwe :

Nyuma y’imvura yaguye mu minsi ishize ikangiza imyaka y’abaturage ihinze mu mirima yo mu Murenge wa Tare mu Karere ka Nyamagabe, abahinzi basabwe kwitabira kujya mu bwishingizi bw’ibihingwa nk’igisubizo kirambye cy’icyo kibazo.

Iyo mvura yangije ibihingwa birimo icyayi, ibigori, amashaza, ibirayi n’amashu ku buryo abari barabihinze batewe impungenge n’ikizabatunga mu minisi iri imbere kuko nta musaruro biteze.

Mboneye Vedaste ati “Twahuye n’ikiza cy’urubura rutwicira imyaka ku buryo nta kintu na kimwe tuzasarura. Ibigori byarumye n’amashaza nta kintu gisigaye kandi duhinga dukoresheje ifumbire n’ishwagara, Leta igize icyo idufasha twabasha guhinga no mu gihembwe gikurikiyeho.”

Uwizeyimana Nyampinga Aline na we yavuze ko urubura rwaguye ubugira kabiri ku buryo bazamara igihe batongera gusoroma icyayi.

Ati “Rugarutse [urubura] bwa kabiri icyayi rukuraho burundu ku buryo tuzamara nk’amezi atatu nta muturage urongera gusoroma icyayi kandi cyari kidufatiye runini. Icyo twifuza ni uko Leta yareba uko yatugenza.”

Dusengimana Delphine yavuze ko urubura rwangije imyaka yabo kandi ari yo bari bitezeho amafaranga bazakuramo imbuto yo guhinga mu gihembwe gikurikiyeho.

Ati “Ubwo rero tukaba tugira ngo dusabe nk’ubufasha Leta kuko muri iki gihembwe dutangiye twari tugiye guhingamo ingano n’ibirayi, babe badushakira nk’ubufasha kugira ngo tuzabashe kubona imbuto.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Niyomwungeri Hildebrand, yavuze ko icyo kibazo bakizi, ashishikariza abaturage kwitabira kujya mu bwishingizi bw’ibihingwa nk’igisubizo kirambye.

Ati “Ibyangijwe n’urubura byabaye igihombo, tugerageza gushishikariza abaturage ko byaba byiza bagiye mu bwishingizi bw’ibihingwa kugira ngo mu gihe haba habaye impanuka nk’izingizi zijyanye n’ibiza babase kubona uko bashumbushwa.”

Yakomeje yizeza abaturage ko igihe bazaba babuze imbuto yo gutera, ubuyobozi buzabagoboka.

Ubuso bw’imyaka y’abaturage yangijwe n’ibiza mu karere kose ntiburamenyekana kuko hakiri gukorwa ibarura.

Imyaka irimo ibigori n'imboga yarangiritse ku buryo abaturage bifuza ubufasha
Abari barahinze amashu nabo nta musaruro biteze
Amashaza yari ahinze mu mirima na yo yarangiritse
Urubura rwaguye ku bwinshi mu Murenge wa Tare
Urwo rubura rwangije imyaka irimo ibigori

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages