00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubuhunikiro bugezweho bworohereje abahinzi b’ibigori gukorana na Banki

Yanditswe na

Mukaneza M.Ange

Kuya 27 May 2015 saa 10:48
Yasuwe :

Ubuhunikiro bugezweho bworohereje abahinzi b’ibigori kubona inguzanyo muri banki bunongerera agaciro umusaruro wabo.

Ibi babitangaje kuri uyu wa 26 Gicurasi 2015, ubwo Minisitiri y’ubucuruzi n’inganda (MINICOM) François Kanimba yasuraga ubuhunikiro bwa EAX buherereye mu gice cyagenewe inganda.

Muri urwo ruzinduko, abahinzi bagaragaje uburyo ayo mahunikiro afasha abaturage gukorana neza n’amabanki kuko umuhinzi wese ufite icyemezo cy’uko afite imyaka ihunitswe n’iki kigo abasha kuba yajya muri banki agahabwa inguzanyo cyangwa 70% by’agaciro k’imyaka ye ihunitswe.

Koperative z’abahinzi b’ibigori na zo zishimira cyane ukuntu aya mahunikiro akomeje gutuma umusaruro wabo utangirika cyangwa ngo ube wagurishwa ku biciro bitabanyuze.

Nyirandikubwimana uhagarariye KOABITADU yagize ati ”Gukorana n’ubu buhunikiro bituma duhura na banki ikaduha amafaranga yadukemurira ibibazo. Bidufasha kandi kuzagurisha ku giciro twumva twishimiye. Ikindi birinda umusaruro wacu kuba wakwangizwa n’imungu.”

Minisitiri Kanimba yashimye uburyo ubu buhunikiro bukorana n’amakoperative bigatuma abahinzi babasha guhunika imyaka yabo neza bikabagabanyiriza igihombo.

Minisitiri Kanimba yagize ati ”Icyo twishimira ni intambwe imaze guterwa mu gukorana n’amakoperative mu kubafasha kumenya uko umusaruro ugomba gutunganywa ukiva mu murima kugira ngo uhunikwe neza kandi bazanafashwe kuwugurisha uko ibiciro bizagenda biba byiza ku isoko.”

MINICOM yemeza ko umunsi aya mahunikiro azaba yakwiriye mu gihugu hose n’amakoperative amaze gusobanukirwa akamaro ko guhunika mu buryo bugezweho, ikibazo cy’umusaruro w’ibigori wari muke ugereranyije n’ibyo abanyarwanda bakenera ndetse n’ikibazo cy’ihindagurika ry’ibiciro kizakemuka burundu.

Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda Francois Kanimba
Minisitiri w'inganda asobanurirwa imikorere y'Ubuhunikiro bugezweho

Mukaneza M.Ange


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages