Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kanama, Mugisha Honoré, avuga ko nk’abaturage bahinga bakeza, bifuje gushimira abagize uruhare mu rugamba rwo kubohora igihugu, na cyane ko Umurenge wabo wanibasiwe n’ibikorwa by’abacengezi, ariko bikaza guhashywa.
Ati "Abatuye Umurenge wa Kanama twarebye iterambere tugezeho, ariko dusubije amaso inyuma tureba amateka u Rwanda rwanyuzemo kugira ngo tugere aho tugeze, twiyemeza gushimira Ingabo zashoboye kutubohora ubu tukaba dutekanye duhinga tukeza".
Ndekezi John wari uhagarariye abamugariye ku rugamba, yavuze ko bishimira ko ibyo barwaniye bari kubigeraho, ibyo bikagaragarira mu iterambere ry’abaturage.
Ati “Ndashimira abaturage ba Kanama batuzirikanye, turishimye kuko ibyo twaharaniye mutweretse ko byagezweho, kandi n’igihugu kimaze kwiyubaka.”
Umuyobozi w’Inkeragutabara mu Karere ka Kicukiro, Lt Col Jean Marie Vianney Kayitera, yavuze ko igikorwa cyo gushimira abamugariye ku rugamba ari ingenzi cyane kandi cyerekana ko icyari kigambiriwe cyagezweho.
Ati “Ngabo zamugariye ku rugamba, ibikorwa mwakoze byo kwitangira Igihugu aya ni yo matunda bababwiraga, kuko Abanyakanama bibutse ko aho bageze mwabigizemo uruhare, kuba babihaye agaciro ni igikorwa cyo kwishimira kuko ibyo badukoreye bigirwa n’abantu bafite ubumuntu.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Rubavu, Ruhamyambuga Olivier, yashimiye ingabo zabohoye igihugu zigatanga ubuzima kugira ngo abari mu kaga bakavemo, yemeza ko ‘umutima abaturage ba Rubavu bagaragaje uzakomeza kuko bazirikana aho bavuye n’aho bageze ubu.’



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!