Yabivugiye mu Karere ka Nyaruguru ku wa 05 Ukuboza 2017, ubwo yari yitabiriye igikorwa cyo gutangiza ku mugaragaro umushinga ‘Unilever Tea Rwanda’ wo guhinga icyayi ku buso bwa hegitali 4 231, mu mirenge ya Kibeho na Munini.
Uyu mushinga wo gutera icyayi uyobowe n’umushoramari w’umuherwe, Paul Polman, washoyemo akayabo ka miliyoni 30 z’amadolari ukaba uzakurikirana n’igikorwa cyo kubaka uruganda rwa kijyambere rutunganya icyayi.
Nyuma yo gutangiza uwo mushinga, Minisitiri Mukeshimana yaganiriye n’abaturage abibutsa ko icyayi cy’u Rwanda kiri mu bya mbere bikunzwe ku rwego mpuzamahanga, ariko bitagaragara neza iyo uburyohe n’ubwiza bacyo bumenywe n’abanyamahanga gusa.
Ati “Ubwiza bw’icyayi cy’u Rwanda burazwi ariko ntibukamenywe n’abanyamahanga gusa, natwe tubumenye, tuzabumenya ku buryo bwinshi, ari ukukibyaza amafaranga adufasha gukora ibindi dukeneye gukora, ubundi n’icyayi kiranyobwa kandi kiraryoha, nagira ngo mbakangurire ko mutazajya muhinga icyayi mukohereza i Mombasa, i Burayi, ariko twebwe tugihinga tutazi uko kimera”.
Minisitiri Mukeshimana yakomeje asobanura ko usibye icyayi, n’ibindi bihingwa biboneka mu Rwanda bikwiye kujya bibanza kubyazwa umusaruro n’abanyarwanda mbere yuko bimenywa n’abanyamahanga.
Ati “Ibi bihingwa duhinga bicuruzwa, byaba icyayi, byaba ikawa nitwe bigomba gutangiriraho, muri iyi gahunda yo guteza imbere iby’iwacu no guteza imbere ibihingwa tuba duhinga, nitwe bireba kurusha abandi. Ndagira ngo rero mbakangurire ko ibi bihingwa muhinga ntibikagere ku banyamahanga mbere yuko mwebwe bibageraho”.
Bamwe mu bahinzi b’icyayi bo mu Karere ka Nyaruguru babwiye IGIHE ko impamvu badakunda kunywa icyayi ari uko batakuranye uwo muco, ariko kubera inyigisho nziza bahabwa n’ubuyobozi bahisemo kujya babitoza abana babo bakazakura bagikunda.
Immaculée Mukambaraga ati “Njyewe aho navukiye nta cyayi cyahabaga, hiberaga urutoki tukanywa umutobe n’inzoga cyangwa tukanywa ikigage kuko twahingaga n’amasaka. Icyayi ntangiye kukinywaho ndi mukuru ariko numva ntakibashije, ahubwo twahisemo kujya dutoza abana bacu kukinywa kugira ngo bakure bagikunze abe ari bo bazajya bakinywa”.
Icyayi cy’u Rwanda hamwe na kawa y’u Rwanda bivugwa ko biza mu bya mbere bikunzwe kandi biryoshye ku rwego mpuzamahanga kubera icyanga n’ubwiza bifite.
Mu Karere ka Nyaruguru ni hamwe mu hagaragara ubutaka busharira ariko bubereye guhingwaho icyayi kuko ikihera kiba kimeza neza kandi kiryoha. Muri ako karere haboneka inganda eshatu zigitunganya, harimo urwa Nshiri- Kivu, Mata na Muganza.



















TANGA IGITEKEREZO