00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abahinzi b’ikawa bahangayikishijwe n’igabanuka ry’igiciro cy’ibitumbwe

Yanditswe na

Jean Claude Ntawitonda

Kuya 23 May 2013 saa 05:09
Yasuwe :

Abahinzi b’ikawa mu Rwanda bagaragaza ko ihindagurika ry’ibiciro ku ikawa y’ibitumbwe, biri kubatera igihombo gikomeye ku buryo basigaye binubira guhinga ikawa.
Igiciro cy’ikawa y’ibitumbwe cyari ku mafaranga y’u Rwanda ari hagati 330 na 350 yahabwaga abahinzi mu Rwanda mu mwaka wa 2012, ariko bitewe n’ihindagurika ry’ibiciro ku isoko mpuzamahanga abahinzi basigaye bahabwa Frw 143 gusa.
Abahinzi b’ikawa mu Murenge wa Ruhuha ho mu Karere ka Bugesera batangaza ko ubu abenshi barimo gucika (…)

Abahinzi b’ikawa mu Rwanda bagaragaza ko ihindagurika ry’ibiciro ku ikawa y’ibitumbwe, biri kubatera igihombo gikomeye ku buryo basigaye binubira guhinga ikawa.

Igiciro cy’ikawa y’ibitumbwe cyari ku mafaranga y’u Rwanda ari hagati 330 na 350 yahabwaga abahinzi mu Rwanda mu mwaka wa 2012, ariko bitewe n’ihindagurika ry’ibiciro ku isoko mpuzamahanga abahinzi basigaye bahabwa Frw 143 gusa.

Abahinzi b’ikawa mu Murenge wa Ruhuha ho mu Karere ka Bugesera batangaza ko ubu abenshi barimo gucika intege mu buhinzi bw’ ikawa kuko batakibona aho bazigurisha badahenzwe.

Umwe mu bahinzi b’ikawa waganiriye na IGIHE yaragize ati "Ubu ntabwo tukigurisha ibitumbwe kubera tubona ibiciro biri hasi, ahubwo dusigaye twemera tukayigurisha tukiyisoroma ari amaganda, n’ubwo nabyo biduhendesha cyane."

Ku ruhande rw’abafite inganda zigura umusaruro w’ikawa mu baturage, nabo bavuga ko ihindagurika ry’ibiciro mpuzamahanga ari yo ntandaro y’igabanuka ry’igiciro cy’ikawa y’ibitumbwe.

Rukundo Jean Bosco umuyobozi mukuru w’uruganda rutunganya ikawa ruherereye karere ka Kamonyi avuga iryo gabanuka ry’ibiciro by’ikawa ku baturage, ari n’imbogamizi ku nganda, dore ko igiciro cyagabanutseho kimwe cya kabiri kirenga.

ku rundi ruhande, Prof. Reid W. Click, umyobozi uhagarariye abanyeshuri ba Kaminuza ya George Washington University asanga gupfunyika nabi ibicuruzwa nyarwanda byoherezwa mu mahanga, ari imwe mu mpamvu zitera ihindagurika ry’ibiciro ku isoko mpuzamahanga.

Ibi akaba yarabitangarije IGIHE ku wa kabiri Taliki ya 22 Gicurasi ubwo we n’aba banyeshuri bari i kigali, mu biganiro hamwe n’abahinzi b’ikawa ndetse n’ibindi bihingwa byoherezwa mu mahanga.

Prof Reid akomeza avuga ko ikawa y’u Rwanda ifite agaciro hanze y’igihugu, kuko mu Rwanda igurwa ku madollari 4 ku kilo mu mahanga igacuruzwa ku madolari atari munsi ya 38.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages