Ubuhinzi bw’imboga n’imbuto ni kimwe mu byibasirwa n’imihindagurikire y’ibihe bigendanye no kuba busaba kwitwararika n’amafaranga menshi mu gucunga umusaruro neza kuva mu guhinga kugera ku kugeza umusaruro ku isoko wujuje ubuziranenge.
Umuyobozi w’Ishami ry’Uruhererekane nyongeragaciro ku buhinzi bw’imbuto n’imboga muri Minagri, Nshimiyimana Octave, kuri uyu wa Gatanu yaganirije abahinzi bafashwa n’umushinga ugamije guhuza abahinzi b’imboga n’imbuto n’isoko.
Nshimiyimana yavuze ko ubuhinzi bw’imboga buri mu byibasirwa n’ibyago byinshi bitewe n’uko ari ubuhinzi busaba kwitwararika ariko agaragaza ko hari intambwe imaze guterwa.
Ubuhinzi bw’imboga n’imbuto bukenera amafaranga menshi bigendanye n’ibikoresho bikenerwa ngo umusaruro ugere ku isoko n’uburyo bwo kuwubika neza ngo utangirika.
Nshimiyimana yavuze ko kugeza ubu Minisiteri yatangije ubwishingizi ku rusenda ndetse n’imiteja.
Ati “Umwaka ushize twishingiye hegitari 151 z’urusenda ariko imiteja yo byari bikiri hasi. Ni amahirwe yashyiweho abahinzi kujya muri izi gahunda zishingiwe kuko ari amahirwe yabashyiriweho bakwiye kubyaza umusaruro.”
Abakora ubuhinzi bwishingiwe bibongerera imbaraga kandi bigatuma babasha kugirirwa icyizere n’ibigo by’imari mu gihe cyo kubaha inguzanyo.
Ibyo bituma ikigo cy’imari mukorana gitekana ku buryo cyumva ko gishobora guha umuhinzi amafaranga kuko ubuhinzi bwe bwishingiwe. Ibi bifasha umuhinzi kongera n’ubuso yakoreragaho.
Minagri yatangaje ko hari gahunda yo kongera izindi mboga zitishingiwe muri gahunda y’ubwishingizi mu rwego rwo guteza imbere ubu buhinzi.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Duterimbere ONG, Mukeshyimana Dative, yavuze ko gutangira gukorana n’abahinzi byari bigamije guteza imbere no kuzamura abagore bakora ubuhinzi.
Uyu muryango ufasha abahinzi kumenya amakuru arebana n’ubuhinzi kugira ngo umusaruro w’imboga utangirika, bakabahuza n’abongerera umusaruro agaciro, amahugurwa n’ibindi bikenewe mu guteza imbere ubuhinzi bw’imbuto n’imboga.
Umuturage wo mu Karere ka Nyagatare uhinga inanasi, imyembe n’izindi mbuto, Uwamwezi Mercienne, yagaragaje ko kwishingira ibihingwa birimo n’imbuto ari ingenzi cyane kuko bakunze kwibasirwa n’ibihombo bya hato na hato, asaba ko hakongerwa ibyishingirwa.
Ati “Hari ibitarashyirirwaho ubwishingizi nk’imyembe n’inanasi, icyo dusaba ni uko nkuko babitangiye bakomeza n’ibindi bakabishyira mu bwishingizi kugira ngo ibyo umuntu ari gukora bibe byishingiwe ku buryo n’igihombo wahura nacyo cyaba cyishingiwe.”
Uwamwezi yagaragaje ko yungutse ubumenyi binyuze muri uyu mushinga ugamije kubahuza n’isoko bwatumye atangira gahunda yo gutunganya umutobe n’imivinyo ikozwe mu mbuto zinyuranye.
Kugeza ubu leta imaze gutanga nkunganire ya miliyari 1.7 Frw, mu gihe arenga miliyari 4.2Frw amaze gutangwa muri gahunda yo kugoboka abahuye n’ibibazo bitandukanye mu buhinzi n’ubworozi binyuze muri gahunda ya ’’Tekana urishingiwe muhinzi-mworozi’’ yatangiye mu 2019.











Ibitekerezo 0