00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abahinzi b’umuceli mu Rwanda mu rusobe rw’ibibazo baterwa n’uturuka mu mahanga

Yanditswe na

Emma-Marie Umurerwa

Kuya 30 September 2015 saa 12:14
Yasuwe :

Abahinzi b’umuceli mu Rwanda, baravuga ko bahangayikishijwe no kuba utagaragara uko babyifuza ku isoko, dore ko ngo ryihariwe nuturuka mu mahanga, ibi bikaba biterwa n’impamvu zitandukanye.

Bamwe mu bahinzi b’umuceli mu Rwanda, bavuga ko bahangayikishijwe n’uburyo iki gihingwa kitagaragara ku isoko ryo mu Rwanda, bavuga kandi ko bafite ibibazo bitandandukanye birimo no kuba batishyurirwa igihe n’inganda ziwutunganya, bigatuma batabona uko bagura ifumbire ku gihe, ntibabashe kwiteza imbere n’ibindi .

‘Uruganda ntirutwishyura…’

Bamwe mu bahinzi b’umuceli bo mu karere ka Rwamagana, bemeza ko batishyurirwa igihe.

Umwe yagize ati ‘Inganda ntizitwishyura ku gihe, ushobora kubaha umuceli ukamara ukwezi batarakwishyura, ubwo se baba bumva ko ubaho gute?’
Nk’uko bakomeza babivuga ngo uku kutishyurwa bibateza igihombo gitandukanye mu mibereho yabo ya buri munsi .

‘Wagirango u Rwanda ni isoko mpuzamahanga ry’umuceli , bituma uwacu utagurwa’
Iyo uganiriye n’abahinzi batandukanye b’umuceli, bakubwira ko badashimishwa no kuba uwo mu mahanga ari wo wiganje ku isoko , ariko kandi bakemera ko umusaruro wabo wonyine utarihaza.

Umwe yagize ati ‘ Ntibidushimisha kuba duhinga umuceli , ariko wajya mu maduka ugasangayo uwa Pakistani , Thailand, u Buhinde n’ahandi .Uziko wagirango u Rwanda ni isoko mpuzamahanga ry’umuceli?.’

‘Umuceli wo Rwanda ntiwahaza isoko, ariko nuhari ntuboneka ku isoko ..’
Apollinaire Gahiza, umuyobozi wa Federation y’abahinzi b’umuceli mu Rwanda, yatangarije IGIHE , ko umusaruro bafite kugeza ubu utahaza isoko hatajemo uwo mu mahanga, ariko kandi ngo hari inzitizi .

Yagize ati ‘Twebwe turawuhinga ukera , ikibazo kiri mu nganda ziwutonora zikawugeza ku isoko, kuko usanga batwishyura nabi.Ubu nakubwira ko hari abahinzi batarishyurwa guhera mu kwezi kwa 7, mu gihe amasezerano tugirana avuga ko baba bagomba kwishyura bitarenze iminsi 7 .Ikindi cyagaragaye muri iyi minsi ni uko usanga igiciro cy’umuceli wo mu mahanga kiri hasi ugereranyije nuwo mu Rwanda, ibi rero bituma uwacu utaboneka ku isoko, kandi inganda ziba zawutwaye .’

‘Ikibazo dufite ni abamamyi..’

Nyagatare Augustin , umuyobozi w’uruganda rwa Kayonza Rice, yadutangarije ko mu Rwanda hari abantu bitwikira ijoro bagatunganya umuceli ku buryo bwa magendu.

Yagize ati ‘ Nkanjye amakoperative yose mfatira umuceli narangije kuyishyura,ahubwo ikibazo dufite kugeza ubu ni abamamyi bagura umuceli mu makoperative noneho bagafata imifuka yacu yashizemo umuceli bakawushyiramo bakajya kuwugurisha , urabyumva ko uwo wabo utaba wujuje ubuzirange, uwuguze rero ahita yishyiramo ko umuceli wo mu Rwanda atari mwiza, agahitamo kurya uwo mu mahanga.’

Mugabo Damien, umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere amakoperative, yatangarije IGIHE ko kuba umuceli wo hanze wiganje ku isoko ryo mu Rwanda, atari ikibazo , agasaba abahinzi bibumbiye mu makoperative kunoza ubuhinzi bwawo, kugirango babashe guhanga nuwo uva hanze ku isoko .

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages