Abatuye mu Karere ka Gicumbi bavuga ko biteguye kubyaza umusaruro uyu mushinga, ugamije gufata neza ubutaka no gufasha abaturage muri gahunda z’iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi, binyuze mu Kigo cy’igihugu giteza imbere imishinga, BDF.
Kuri uyu wa 6 Gashyantare 2023 nibwo habaye ibiganiro byahuje abahagarariye amakoperative y’abahinzi n’aborozi, inzego z’ibanze, abahagarariye ibigo by’ubwishingizi n’abikorera mu Karere ka Gicumbi, hagarukwa kuri uyu mushinga uzwi nka CDAT.
Abahinzi bavuga ko iyi ari intambwe ishimishije, igomba gukemura ikibazo cy’izuba ryatezaga igihombo, ugasanga abantu bahinga biringiye imvura gusa.
Mupenzi Clement usanzwe ari umuhinzi, yabwiye IGIHE ko bishimiye uyu mushinga uzajya utanga inguzanyo ku bahinzi, ngo babashe guteza imbere ibikorwa byabo.
Kanyange Melanie na we ashimangira ko hari igihe batekerezaga kwegera ibigo by’ imari, bakumva abantu baterezwa cyamunara kubera kutabasha kwishyura, bagahinira aho.
Ati "Hari igihe izuba ryazaga tugahura n’ igihombo, umurima wose. Ariko ubwo muzajya muduha Nkunganire, ntabwo tuzongera gutinya, tuzakoresha neza ubushobozi dufite".
Uyu mushinga uteganya gufasha ibyiciro byiganjemo abagore, urubyiruko, amakoperative n’ibigo by’abikorera.
Umushinga CDAT wemejwe ku wa 29 Mata 2022, ukaba uzamara imyaka itanu ukorera mu turere twose tugize igihugu hagamijwe kuzamura ibihingwa, gutanga inguzanyo ku bahinzi n’aborozi, gukumira ibibangamira ubuhinzi no gufasha abaturage gushinganisha ubuhinzi bwabo.
Uyu mushinga uterwa inkunga na Banki y’ isi, akaba ari wo wa mbere ufite ingengo y’ imari iri hejuru, ingana na miliyoni 300 z’amadorari ya Amerika.
Ugamije guteza imbere ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi, mu rwego rwo gufasha abaturage kurushaho kwihaza mu biribwa no kwiteza imbere.
Ku rwego rw’ igihugu uyu mushinga uteganya ko ingo 235,977 zizungukira ku ruhererakane rwo kongerera agaciro ibikomoka ku buhinzi no guteza imbere ibikorwa remezo, naho ingo 2,235 bakazifasha kubona serivisi z’imari.
Ikindi ni uko ingo zigera ku 575.000 zizagezwaho na gahunda y’ubwishingizi bw’ibihingwa. Usibye ubuhinzi, harimo n’ubworozi kuko ingo 75.000 zizagezwaho gahunda y’ubwishingizi bw’amatungo.
Ngerero Hodari ushinzwe ishoramari muri CDAT, yasobanuriye abaturage uburyo bashobora gufata inguzanyo ibafasha kuzamura ubuhinzi n’ ubworozi.
Bazaba bashobora guhera ku nguzanyo y’amafaranga make, kugeza aho banemerewe gufata igera kuri miliyoni 600 Frw mu gihe ari ababigize umwuga, bakora akazi kandi bakanagatanga ku bandi.
Mu karere ka Gicumbi, uyu mushinga uzahera ku gishanga giherereye mu murere wa Cyumba ku mupaka wa Gatuna, ahari hegitari zigera kuri 220.
Muri gahunda ziteganywa harimo gufasha abaturage kubona imashini z’ ubuhinzi, bakaba banazibona ku nguzanyo idahenze, kubafasha kuhira no gushinganisha imyaka n’amatungo byabo.
Icyakora, hari bimwe mu bihingwa bidakorana n’uyu mushinga, cyane cyane ibihingwa ngengabukungu nk’Ikawa, Ibireti, n’icyayi.
Hitabwa cyane ku biribwa nk’imboga, imbuto, umuceli, ibishyimbo, ibigori, ibirayi n’imyumbati.
Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Gicumbi ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Uwera Parfaite, asaba abafatanyabikorwa korohereza abaturage ku buryo bagomba gutinyuka kwegera ibigo by’imari, asaba n’abaturage kubyaza umusaruro aya mahirwe begerejwe.
























TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!