Ibi byagarutsweho kuri uyu wa Kabiri tariki ya 17 Ukuboza 2019 mu nama nyunguranabitekezo ku rwego rw’igihugu yateguwe n’Umuryango w’Abanyamakuru Baharanira Amahoro (PAX Press) yize ku kunoza inzira zo gukwirakwiza imbuto n’ifumbire mu gufasha abahinzi no kongera imibereho myiza y’abaturage.
Kimwe mu byagaragajwe ko bituma igiciro cy'imbuto n'ifumbire kijya hejuru harimo kuba idolari rizamuka buri munsi ku isoko no kuba inyongeramusaruro zigera hafi kuri 80% zatumizwaga hanze.
Biteganyijwe ko uruganda ruzajya rutunganyiriza inyongeramusaruro mu Rwanda ruzaba rwarangiye kubakwa bitarenze 2020.
U Rwanda rufatanyije n’ibigo by’abikorera bikora ibijyanye n’ubuhinzi birimo n’icyo muri Maroc, nibyo bihuriye ku mushinga wo gutangiza uruganda rukora ifumbire mvaruganda no kuzayikwirakwiza.
OCP Africa ibarizwa mu kigo OCP Groupe isanzwe itunganya amabuye y’agaciro ya Phosphates izashora agera kuri miliyari 5.4 Frw muri uyu mushinga, izaba ifitemo imigabane ya 57.4% muri iki kigo gishya kizaba cyitwa Rwanda Fertiliser Company. Ni mu gihe Agro Processing Trust Corporation (APTC) izaba ifitemo 30% n’aho u Rwanda rukagira 12.6%.
Ku kibazo cy’uko hari abaturage bavuga ko ifumbire n’imbuto bitabagereraho igihe ugasanga bikoma mu nkokora umusaruro babona, Izamuhaye Jean Claude, ushinzwe Ishami ry’Ubushakashatsi no gusakaza ibyavuye mu bushakashatsi mu buhinzi mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) avuga ko iki kibazo kiri kugabanya ubukana.
Yagize ati “icyo kibazo cyajyaga kibaho, ariko uhereye igihembwe cy’ihinga cya 2020 A icyo kibazo cyari gitangiye kugabanya ubukana. Ingamba ziriho rero ni uko dutunganya amasoko ajyana no kurangura imbuto n’ifumbire turangura hanze cyane cyane imbuto zo mu misozi miremire ku buryo mu ntangiriro z’ukwezi kwa karindwi ziba zageze mu gihugu.”
Yakomeje avuga ko ibijyanye n’imbuto zikorerwa mu gihugu, hari gahunda y’uko zajya zigurishirizwa aho zaturutse. Ni ukuvuga ko abatuburira imbuto mu Burasirazuba, bagomba kuzajya bahita bazigurishiriza muri ako gace.
Kugeza ubu mu Rwanda hari abantu batubura imbuto bagera kuri 305, hakaba hari icyifuzo cy’uko byibuze muri buri kagari hajya haba hari umutubuzi w’imbuto.
Gahunda yo gukoresha inyongeramusaruro n’imbuto z’indobanure yatangiye mu 2007, aho imbuto zirimo ibigori, ibishyimbo, ibirayi, umuceri n’ingano zatangiye guhingwa ku butaka buhujwe nyuma y’uko bigaragaye ko zitanga umusaruro zikaba zanabasha kongererwa agaciro.
Nyuma y’uko iyi gahunda igiyeho abahinzi bagiye bagaragaza ibibazo bitandukanye birimo kuba ibiciro by’imbuto byiyongera abahinzi bakabimenyeshwa bagiye kuzigura, ubuke bw’abagurisha imbuto, ubuziranenge bw’imbuto n’ifumbire n’abajyanama mu by’ubuhinzi batabona agahimbazamusyi.
Muri iyi nama kandi byagaragajwe ko abahinzi badahabwa umwanya wo gutanga ibitekerezo mu bibakorerwa, aho 23% aribo bagize uruhare mu kugena igiciro cy’imbuto.
Imwe mu myanzuro yavuye muri iyi nama ni uko MINAGRI yasabwe ko abacuruzi b’inyongeramusaruro bacururiza hafi y’abahinzi, guha amakuru abahinzi agendanye n’ibiciro, kwita ku gutanga imbuto zijyanye n’ubutaka bwa buri gace no kongera umubare w’abatubuzi.









Ibitekerezo 0