Ikigo cy’Igihugu Kibungabunga Ibidukikije (REMA), kirashishikariza Abanyarwanda, cyane cyane abahinzi bw’ikawa gukoresha ifumbire y’iminyorogoro itukura, ibi ngo bizabafasha kongera umusaruro.
Iyi fumbire ikorwa mu bishingwe bishyirwamo iminyorogoto bijya ahabugenewe bikagenda bicikagurika bikabyara ifumbire ifite imyunyu ngugu. REMA ivuga ko mwene iyi fumbire iba yujuje ubuziranenge ku bidukikije no mu gufata neza ubutaka bukagira imyunyu ngugu imara igihe kirekire mu butaka.
Iminyorogoto itukura yaguzwe muri Amerika itera amagi muri ibyo bishingwe ikagenda ikura. REMA itangaza ko haguzweho iyo gukoresha ituburwa mu Rwanda, kuri ubu biri gukorwa n’abagoronome babihuguriwe bikazafasha cyane mu guteza imbere ubuhinzi burimo ubw’ikawa mu Rwanda.
Iyi fumbire nitangira gukoreshwa bizongerera ikawa yo mu Rwanda agaciro yari isanganywe kuko ku masoko mpuzamahanga hatazagaragaramo na mba uduce tw’ikoresha ry’ifumbire ifite imiti yo mu nganda (les particules chimiques).
Minisiteri y’Ubuhinzi n’ubworozi itangaza ko ikoreshwa ry’iyi fumbire rizatanga umusaruro, kuko izafasha mu kubona ifumbire nziza y’imborera usanga inoze kandi igaragara neza ifite imyunyungugu ifasha ubutaka n’ibihingwa, nk’uko agoronome Ndabamenye Telesphore yabitangarije IGIHE.



















TANGA IGITEKEREZO