00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abahora barekereje ko ducika intege baribeshya - Prof Dusingizemungu avuga ku batega iminsi abarokotse Jenoside

Yanditswe na Evariste Nsengimana, Karirima A. Ngarambe
Kuya 4 April 2019 saa 09:09
Yasuwe :

Perezida w’Umuryango uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, IBUKA, Prof. Dusingizemungu Jean Pierre, yavuze ko mu gihe cyo Kwibuka, abakoze jenoside baba barekereje ngo bakomeretse abarokotse, nyamara batazi ko muri ibyo bihe bavomamo imbaraga.

Buri wa 7 Mata, Abanyarwanda n’inshuti zabo hirya no hino ku Isi batangira igihe cyo kwibuka no gusubiza icyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi bambuwe. Ni igihe kandi ingaruka zayo nk’ihungabana zikunze kwigaragaza ariko nanone ni n’igihe cyo kwiyubakamo imbaraga n’icyizere.

Mu kiganiro yagiranya na IGIHE ubwo yari mu Bubiligi, Prof. Dusingizemungu, yavuze ko abakoze Jenoside bibeshya ko igihe cyo Kwibuka gishegesha abayirokotse.

Ati “Abasize bakoze Jenoside n’ababashyigikiye hari igihe badutega iminsi bavuga bati ‘Bihorere kiriya gihe cyo kwibuka kirabashegesha, hari abazahungabana, abazahahamuka’ ubwo niko bazaba basubira inyuma.”

Yavuze ko uyu munsi abacitse ku icumu biyubatsemo icyizere n’imbaraga nubwo imitima yabo ikibitse agahinda n’intege nke iterwa n’imiryango yabo yishwe muri Jenoside.

Ati “Buriya mu mutima w’uwacitse ku icumu habamo ibyo bibazo abana nabyo ariko hakabamo n’ingufu zo kubana nabyo. Iyi myaka 25 yadufashije kubaka izo ngufu, zituma duhora twibuka ibyo byose byatubayeho, tukongera tukazikuramo izindi ngufu zo kureba imbere kuko tuzi urupfu icyo aricyo.”

Prof. Dusingizemungu yasobanuye ko izo ngufu ari nk’imbaraga nshya zifasha abacitse ku icumu kubaka ubuzima bushya no kubaka igihugu.

Ati “Igihe cyo kwibuka rero, tukivomamo izo ngufu. Noneho babandi batega iminsi bazi ko abantu bazakubitika, ahubwo bakabona abacitse ku icumu bavanye muri icyo gihe ingufu zirengeje izo bari bafite indi myaka.”

Yavuze ko iyo usesenguye neza usanga abacitse ku icumu aribo basobanukiwe igikorwa cyo gushaka ubumwe kuko aribo bazi uko bigenda iyo ubumwe bwabuze.

Ati “Muri iriya minsi 100 turongera tukisuganyamo izo ngufu kugira ngo twihambire kuri ubwo bumwe kandi dutange urugero, buri wese ku giti cye. Ndongera nkangurire abantu kugira ngo uko kwiyemeza kongere kubeho, iki gihe tukinyuremo nk’abagabo n’abagore bafite ubutumwa bashaka guha igihugu.”

Prof. Dusingizemungu yagaragaje ko nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi, hari byinshi byakozwe mu mu gushakira ibisubizo ingaruka zayo, bigizwemo uruhare n’ubuyobozi bwiza.

Muri ibyo bisubizo harimo gufasha abacitse ku icumu kutihorera, kunga ubumwe mu banyarwanda no kwitandukanye na polikiti y’amacakubiri, kwimakaza ubutabera n’ibindi.

Prof Dusingizemungu yavuze ko abarokotse Jenoside bavoma imbaraga mu bihe byo Kwibuka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages