Ibi byagarutsweho mu rubanza rw’abarwanyi 37 bahoze mu mitwe y’iterabwoba ya P5 na RUD-Urunana, ubwo bari bitabye Urukiko rukuru rwa Gisirikare i Kanombe ku wa 9 Ukuboza 2021, kugira ngo bakomeze kwiregura ku byaha baregwa bifitanye isano n’iterabwoba.
Me Mukashema Marie Louise wunganira abarega, yifashishije ingingo ya 33 y’Itegeko mpanabyaha ivuga ko abantu bose bahaniwe icyaha kimwe bafatanya kwishyura ibisubizwa, indishyi z’akababaro n’amagarama y’urubanza, yasabye ko abaregwa bose bakwiye gufatanya kuyishyura.
Umulisa Alice nawe uri mu bunganizi ku ruhande rw’abarega, yagize ati “Ntabwo uwo mugambi wari kugerwaho bitarateguwe, ibi ni ibintu byategurirwaga muri Congo, ari nabyo byaje kuvamo ibikorwa byagizeho ingaruka kubo twunganira. Turasaba ko bazahurira mu kwishyura indishyi.”
Yakomeje asobanura impamvu bakwiriye kwishyurira indishyi hamwe, ati “Abakurikiranyweho ibyaha bari imbere y’urukiko bisanze mu mutwe w’abagizi ba nabi, ni igikorwa bahuriyeho bose. Nta muntu wigeze aza ku giti cye ngo atere u Rwanda, ni umutwe wari ufite gahunda yo gutera u Rwanda. Ni gahunda bari barashyizwe mu mutwe, ntabwo batandukanywa no kuba hari abatarageze aho byabereye.”
Iyi ngingo yateje impaka ndende mu Rukiko kuko abunganira abaregwa bavuze ko abakwiye kishyura indishyi ari abahoze mu mutwe w’iterabwoba wa RUD-Urunana kuko ari nabo bageze ahagabwe igitero.
Me Niyonsenga Vincent, yahise agaragaza ko abo yunganira batazishyura indishyi, ati “Mu bo nunganira harimo ibyaha bataregwa nk’ubwicanyi bwakorewe i Musanze, ese iyo bariya bahoze muri RUD-Urunana batagera i Musanze, abaregera indishyi bari gushingira kuki niba bifuza ko abari muri uru rubanza bose bishyuzwa indishyi? Turasaba ko Urukiko ruzashishoza rukareba neza niba abatari muri RUD-Urunana bazishyuzwa indishyi."
Uwineza Neema wunganira abarimo Irinigumugabo Elias, Niyonkuru, Itangishaka Rashid na Mbarushimana Aime Ernest yagaragaje ko abo yunganira badakwiye kuryoza indishyi kuko ibyabereye mu Kinigi batabikurikiranyweho.
Indishyi ziregerwa ni iz’ibyangijwe mu gitero cyagabwe mu Karere ka Musanze mu Murenge wa Kinigi kigahitana abantu 15 abandi bagakomereka ndetse hakangizwa ibyinshi.
Abaregera indishyi ni abantu 19 bahagarariwe n’abanyamategeko batatu.
Ku wa 15 Nzeri 2021 bari imbere y’urukiko, Madarasi Simon, wiciwe umwana yagaragaje ko agomba guhabwa indishyi z’akababaro za miliyoni 5 Frw. Nyina n’abavandimwe batandatu ba nyakwigendera na bo basabye guhabwa indishyi ya miliyoni 5 Frw kuri buri umwe.
Hari kandi Mutezinka Verdiane wagaragaje ko yari afatanyije n’umugabo we akabari kinjiza ibihumbi 200 Frw, none ntibarongera gukora akazi kabo kubera ihungabana, bagasaba indishyi za miliyoni 10 Frw.
Nyiramafurebo Spéciose yasabye ko yazahabwa indishyi z’akababaro za miliyoni 30 Frw ku bw’urupfu rw’umukobwa we waguye muri iki gitero.
Undi wasabye guhabwa indishyi z’akababaro ni Niyonshuti Isaac wari umucuruzi ufite na nimero imuranga ubwo iki gitero cyabaga. Yatse indishyi z’akababaro n’ibyangijwe za miliyoni 10 Frw kuko iki gitero cyasahuye iduka rye.
Hategekimana Elie watewe ibyuma mu mutwe n’aba barwanyi we yasabye kuzahabwa indishyi za miliyoni 5 Frw kuko iki gikorwa cy’ubugizi bwa nabi cyamusigiye ubumuga. Abihuriyeho na Nshimiyimana Emmanuel wakomerekejwe n’ibi bitero mu mutwe no ku maboko.
Abandi barimo Nyirabarisa watewe ubumuga n’ifuni yakubiswe, Kazinka Jacques wakubiswe imbunda mu mutwe bikamuviramo ubumuga, Munyamasizi, Munyankindi Ntampamvu na Nkamirabega Jean Damascene batewe ubumuga na Hagumimana Michel wakomerekejwe icyo gihe.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!