00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abahoze bayobora abanyeshuri muri za Kaminuza bashinze Umuryango ugamije impinduka mu iterambere

Yanditswe na

Rene Anthere Rwanyange

Kuya 5 March 2014 saa 02:02
Yasuwe :

Abayoboye abandi muri za Kaminuza n’amashuri makuru mu Rwanda batangije Umuryango udaharanira inyungu “Action For Change Initiative”, hagamijwe guhuriza hamwe imbaraga zabo mu iterambere rirambye ry’igihugu. Kubera ko kwigira ari ishingira ry’iterambere ry’igihugu, uwo muryango uzita cyane ku bikorwa bizamura urubyiruko no kwita ku batishoboye (vulnerable groups).
Ku wa 4 Werurwe 2014, Ababaye abayobozi b’abanyeshuri muri Kaminuza n’amashuri makuru mu Rwanda bashyize umukono ku mategeko (…)

Abayoboye abandi muri za Kaminuza n’amashuri makuru mu Rwanda batangije Umuryango udaharanira inyungu “Action For Change Initiative”, hagamijwe guhuriza hamwe imbaraga zabo mu iterambere rirambye ry’igihugu. Kubera ko kwigira ari ishingira ry’iterambere ry’igihugu, uwo muryango uzita cyane ku bikorwa bizamura urubyiruko no kwita ku batishoboye (vulnerable groups).

Ku wa 4 Werurwe 2014, Ababaye abayobozi b’abanyeshuri muri Kaminuza n’amashuri makuru mu Rwanda bashyize umukono ku mategeko shingiro agenga umuryango udaharanira inyungu “Action For Change Initiative”, mu rwego rwo kugira ngo imbaraga n’ubwitange bakoresheje igihe bayoboraga bagenzi babo, bazikoreshe bashyize hamwe mu kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu.

Komezusenge Daniel, watorewe kuba Umuyobozi ndetse n’Umuvugizi wa Action For Change Initiative, mu kiganiro na IGIHE yadutangarije ko kugira ngo uwo muryango ushingwe, nk’abayoboye abandi muri Kaminuza n’amashuri makuru mu Rwanda, bayoboye abantu batandukanye, ubu igihe kigeze cyo guhuza izo mbaraga, bagatanga umusanzu wabo mu iterambere ry’igihugu.

Agira ati “Nk’abantu babaye abayobozi ba bagenzi bacu, uyu ni umwanya wo guhuza ibitekerezo n’imbaraga kugira ngo dufatanye n’abandi banyarwanda kubaka igihugu. Ni umwanya wo guhuriramo tukungurana ibitekerezo, kandi tukagira uruhare mu gushyigikira ibikorwa biteza imbere urubyiruko ni kuzamura abatishoboye. Buri wese afite icyo ashoboye, duhuje hari byinshi tuzageraho biteza imbere igihugu cyacu.”

Mu nshingano abagize Umuryango Action For Change Initiative bihaye, harimo gushyigikira Kwigira, ubuyobozi n’imiyoborere myiza, guteza imbere imibereho myiza y’abaturage, ubutabera n’iterambere ry’ubukungu, kubahiriza indangagaciro na kirazira, kwihangira imirimo, kujyana n’icyerekezo 2020, EDPRS II n’Intego z’ikinyagihumbi (MDGs), guteza imbere ibidukikije, guteza imbere umuryango n’uburinganire no kurwanya amacakubiri, amakimbirane, Jenoside n’ingengabitekerezo yayo no kurwanya ruswa mu muryango nyarwanda.

Abagize Action For Change Initiative bahamagarira bagenzi babo babaye mu buyobozi bw’abanyeshuri muri Kaminuza n’amashuri makuru mu Rwanda, kubegera bagahuza imbaraga mu iterambere rirambye ry’igihugu.

Action For Change Initiative ni Umuryango udaharanira inyungu wa mbere uvutse mu Rwanda, uhuza abahoze mu buyobozi bw’abanyeshuri bize muri Kaminuza n’amashuri makuru, ubu bari muri serivisi zinyuranye zijyanye n’ubuzima rusange bw’igihugu.

Abagize Komite Nyobozi

Komite nyobozi ya Action For Change Initiative igizwe na Komezusenge Daniel watorewe kuba Umuvugizi, Ngarambe Jean Paul (Umuvugizi wungirije), Gatarayiha Winnie (Umunyamabanga Mukuru); Gasana Francis (Umucungamutungo), Rwanyange Rene Anthere (Komiseri ushinzwe itangazamakuru), Ruvugabigwi Martin (Komiseri ushinzwe gushaka inkunga n’ibikorwa byo guteza imbere umuryango), Kalimba Vincent (Komiseri ushinzwe kubaka ubushobozi n’ubukangurambaga), Kayitsinga Alexandre (Komiseri ushinzwe uburezi n’ubushakashatsi), Kananga Patrick (Komiseri ushinzwe ubuzima n’ibidukikije); Mbarushimana Nelson (Komiseri ushinzwe kurwanya no gukumira amacakubiri, amakimbirane, Jenoside n’ingengabitekerezo yayo) na ho Sumwiza Grace atorerwa kuba Komiseri ushinzwe iterambere ry’umuryango n’uburinganire.

Bamwe mu bashinze Action For Change Initiative bashyira umukono ku mategeko shingiro agenga umuryango

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages