Mu gice cya kabiri cyawo cyatangijwe mu ntangiro z’iki cyumweru, hazibandwa ku gutegura abanyeshuri barangije amashuri yisumbuye n’ayimyuga bwababashisha guhangana ku isoko ry’umurimo.
Uyu mushinga utangira mu mwaka wa 2009, wari ufite gahunda yo guhugura abanyeshuri 15.000, ariko nyuma y’imyaka itanu gusa wahuguye 18.000, abagera kuri 60% muri bo babashije guhangana ku isoko ry’umurimo abandi ni ba rwiyemezamirimo batanga akazi.
Habimana Jean Baptiste wo mu Karere ka Nyanza, ni umwe mu bahawe amahugurwa yo kwihangira umurimo no guhangana ku isoko ry’umurimo
Ati “Ubusanzwe ndi umuhinzi wa Soya, ariko ubwo baduhuguraga ku bijyanye no kwihangira umurimo, nahise nkora urugendoshuri ku nganda zitandukanye zo mu Ntara y’Amajyepfo zikora ibintu bitandukanye muri Soya birimo Tofu, amavuta n’ibindi. Ubu mfite abakozi umunani nkoresha, ngatanga imisoro, ngasagura ibihumbi bigera kuri mirongo icyenda buri kwezi. Iyo ntaza guhugurwa n’uyu mushinga sinari kuba ngeze aho ngeze uyu munsi.”
Nsengiyumva Albert, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe amashuri y’imyuga n’Ubumenyingiro, yavuze ko ari gahunda y’igihugu yo kuzamura ubumenyingiro ariko buganisha ku murimo.
Yagize ati “Icyagaragaye ufatiye ku banyeshuri biga mu mashuri yisumbuye cyangwa abiga mu mashuri y’imyuga nubwo baba bize ubwo bumenyi birasaba ko tubashyiraho akarusho kabategura kujya ku isoko ry’umurimo. Kumenya umwuga ni kimwe, ariko na none kumenya uko wakwitwara ku isoko ry’umurimo nabwo ni ubundi bumenyi buba bukenewe.”
Akomeza avuga ko ku bufatanye n’uyu mushinga, hazahugurwa abarimu 160 mu bigo by’amashuri 150. Ariko turifuza ko mu myaka nk’ibiri itatu ko twabikwiza mu mashuri yose tukareba ibintu byose byatuma umwana iyo arangije kwiga aba yiteguye kujya ku murimo birenze kuba azi umwuga gusa, ahubwo azi ikimutegereje kugira ngo azamenye gukora akore ibintu binoze kandi abashe guhangana ku isoko ry’umurimo.
Melanie Sany, umukozi wa USAID by’umwihariko akaba ashinzwe gahunda “Akazi Kanoze”, yashimiye abantu bose bahawe amasomo binyuze muri iyo gahunda kuko bigaragara ko bamaze kwiteza imbere.
Akomeza avuga ko ku bufatanye n’Umuryango Master Card na PSIPSE (Practice in Secondary Education ) igice cya kabiri cy’uyu mushinga kizibanda ku guhugura abanyeshuri biga ibijyanye n’ubumenyingiro, bahabwa ibikoresho, abiga mu mashuri yisumbuye nabo bazahugurwa hamwe ku n’abiga mu mashuri ya TVET, bazahugurwa ku bijyanye n’uburyo bahuza ibyo bize n’isoko ry’umurimo kugira ngo ibyo bize babishyire mu bikorwa ariko na none babone uburyo bazamura imibereho yabo.



















TANGA IGITEKEREZO