00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abahuguwe na TEMACO batangiye ingendo shuri zo kubongerera ubumenyi

Yanditswe na Twarabanye Venuste
Kuya 5 September 2019 saa 06:24
Yasuwe :

Urubyiruko rumaze amezi ane ruhugurwa na Sosiyete Nyarwanda ikora ibikoresho by’Ubwubatsi bikoze muri beto, TEMACO Builders, rwatangiye ingendo shuri muri laboratwari, inganda, amashuri makuru na za kaminuza bitandukanye mu rwego rwo kurwongerera ubumenyi.

Urwo rubyiruko rwatangiye rusura Laboratwari zo muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami ry’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga, muri St Joseph Integrated Technical College i Nyamirambo na IPRC Kicukiro, rusobanurirwa ibijyanye no gukora amapave harimo ibikoresho n’ibipimo bya ngombwa.

Nyuma yo kwigishwa uko ibikoresho by’ubwubatsi birimo amakaro, bloc ciment, amapave n’ibindi biva muri beto bikorwa, bagiye muri laboratwari kureba uko biba byujuje ubuziranenge.

Bamwe muri bo babwiye IGIHE ko barushijeho kumva ibyo bamaze amezi agera kuri atatu bigishwa ku ntebe y’ishuri.

Nyirabaganizi Adeline avuga ko yabashije kubona imashini n’uburyo zikora, akamenya n’uko ashobora kugenda aringaniza ibipimo kugira ngo akore amapave meza.

Agira ati “Nabashije kumenya imashini zitandukanye menya n’ibipimo bikoreshwa, gupima no kuvanga umucanga n’ibindi dukoresha…Ubumenyi nungutse aha bugiye kumfasha kumenya uburyo umuntu yakora Pave ikomeye”.

Mugenzi we, witwa Ingabire Francine ukomoka mu Karere ka Kamonyi, avuga ko urwo rugendo shuri arwungukiyemo ubumenyi buzamufasha kubyaza umusaruro ibyo yize.

Agira ati “Naje mu mahugurwa ntabizi, ntazi n’ipave icyo aricyo…ubu bindimo nzabikora kandi nzabishobora kuko numvise ari ugushirika ubute, naho ubundi ni ibintu byoroshye.”

Bamwe mu bitabiriye uru rugendo shuri bishimiye ko bakandagiye muri Kaminuza nubwo batabashije kugira amahirwe yo kuyigamo.

Mudacumura Vedaste yavuze ko “Nishimiye kubona ikoranabuhanga ryifashishwa mu gupima amapave. Kugera aho abanyeshuri bimenyereza natwe biduha icyizere ko mu minsi izaza tuzashobora gutanga umusaruro mu byo dukora.’’

Mbonimpa Florien ukomoka mu Karere ka Burera, avuga ko yahuguwe nyuma akaza no kubona akazi muri TEMACO nyuma y’amahugurwa y’amezi atatu nawe yahawe kuva muri Kamena 2019.

Umuyobozi wungirije wa TEMACO Builders, Niyonsenga Faustin, avuga ko ikigamijwe ari ukugira ngo urwo rubyiruko rusoze amahugurwa ruzi gukora amapave meza.

Agira ati “Ubu ngubu twabazanye aha ngo barebe ibyo tumaze iminsi tubabwira mu magambo banakora ibintu bike ngo pave iyo bamaze kuyikora barayipima, bamenye ngo dupima iki, bamenye ngo iby’ingenzi dupimaho ni ibi, ubukomere n’ibindi.”

Abagera kuri 60 ni bo bari gusoza amahugurwa y’amezi ane, nyuma yo gusura Laboratwari zitandukanye bakazasura, ahatunganyirizwa amabuye akoreshwa mu bwubatsi azwi nka Konkase ndetse n’ibirombe.

Urubyiruko rwahuguwe n’abakozi ba Temaco Builders bigishwa no kwihangira imirimo no gukora ubutabazi bw’ibanze mu byo bakora.

Rwahawe ubumenyi bwo gukora kinyamwuga bijyanye n’isoko mpuzamahanga, bijyanye n’icyerekezo cyo gukora mu kubahiriza amabwiriza akenewe.

Kugeza ubu abakozi ba Temaco boherejwe mu Burusiya aho bitabiriye amahugurwa agamije kongera ubumenyi mu byo bakora bijyanye n’ubwubatsi aho bitezweho guhanga udushya mu minsi iri imbere.

Abahuguwe beretswe ibikoresho bipima amapave babwirwaga mu magambo
Imwe mu mashini zikoreshwa mu gutunganya konkase
Ingabire yemeza ko ibyo yiga azabishyira mu bikorwa
Mbonimpa wahuguwe nyuma agahabwa akazi
Nyuma y'urugendo shuri bakoze bafashe ifoto y'urwibutso
Itsinda ry'abagera kuri 30 ryasuye St Joseph Integrated Technical College i Nyamirambo ryerekwa uko barushaho gukora bya kinyamwuga
Abagiye mu mahugurwa yo kwiyungura ubumenyi mu Burusiya bitezweho gukora ibikoresho bikomeye birimo n'amakaro

Amafoto: Gift Munyarugerero


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages