00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abahungu batsinze neza kurusha abakobwa mu bizamini bisoza ayisumbuye mu 2022/2023

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 4 December 2023 saa 01:55
Yasuwe :

Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko abahungu batsinze neza kurusha abakobwa mu bizamini bya leta bisoza amashuri yisumbuye mu mwaka w’amashuri wa 2022/2023.

Amanota y’ibyavuye muri ibi bizamini yatangajwe kuri uyu wa Mbere, tariki ya 4 Ukuboza 2023.

Aba ni abize amasomo y’Ubumenyi Rusange (General Education); Tekiniki, Imyuga n’Ubumenyingiro (TVET) n’Inderabarezi Rusange (TTC).

Abiyandikishije bose bari 80892 ariko 80525 ni bo babashije gukora.

Mu biga mu Bumenyi Rusange abiyandikishije ni 48669; abagera ku 48455 barakoze. Abatsinze ni 46.051 bangana na 95,4%. Abandi 4,9% ntibabashije kugera ku bipimo by’imitsindire.

Abakandida b’abahungu bakoze neza ugereranyije n’abakobwa muri iki cyiciro kuko bagera kuri 96,8% kuri 93,6% b’abakobwa.

Mu Nderabarezi Rusange abatsinze ni 99,7%. Abahungu batsinze ni 99,8% ugereranyije na 99,6% b’abakobwa.

Mu masomo ya Tekiniki, Imyuga n’Ubumenyingiro abatsinze ni 97,5%. Abakandida b’abahungu barushije gato abakobwa kuko abahungu batsinze ni 97,7% kuri 97,5% b’abakobwa.

Kureba amanota bikorwa umuntu anyuze kuri hano cyangwa akohereza nimero iranga umunyeshuri kuri 8888 akoresheje telefone ye.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA), Dr Bahati Bernard yatangaje ko abatanyuzwe n’umusaruro bemerewe kujurira mu minsi 30 ikurikira itangazwa ry’amanota ariko ubujurire bwemezwa n’umuyobozi w’ishuri akabwoherereza NESA bugasuzumwa agahabwa igisubizo bitarenze iminsi 60.

Ati “Kujurira bikorerwa mu ikoranabuhanga ryashyizweho gusa, nta mukandida uza kuri NESA. Impamvu twabikoze ni uko twizera ko umunyeshuri wize ku ishuri runaka abayobozi baba bamuzi ni na bo bashobora kwemeza ko yamye akora neza, birashoboka ko hashobora kuba harabayeho ikibazo.”

Urugero ni uko nko mu Burezi Rusange, hashimiwe abize Siyansi, Ubumenyamuntu n’Indimi.

Abanyeshuri 17 bo mu byiciro bitandukanye bahwe ibihembo. Uburyo bwo gutoranya abahabwa ibihembo bwarahindutse ugereranyije n’uko byakorwaga mbere. Ubusanzwe batoranywaga mu byiciro bitatu bigamo mu buryo bwa rusange (Uburezi Rusange, TVET na TTC) ariko ubu hitawe no ku byo biga.

Ikigereranyo cy’imitsindire yo hejuru (Aggregate) ni amanota 60 mu gihe icyo hasi ari icyenda.

Uyu mwaka ni bwo abize mu Nderabrezi Rusange bishyurirwa na leta kimwe cya kabiri cy’amafaranga y’ishuri basoje amasomo.

Ntituragera aho tugira umubare uhagije w’abiga kaminuza

Nyuma y’itangazwa ry’amanota y’abarangije amashuri yisumbuye ni bwo Kaminuza zitangira urugendo rwo gutiranya abo zakira baba abiga ku nguzanyo ya leta cyangwa abiyishyurira. Abatsinze bose si ko bahita bajya muri Kaminuza ku nguzanyo ya leta.

Minisitiri w’Uburezi, Twagirayezu Gaspard, yavuze ko umunyeshuri abanza gusaba Kaminuza ikamwemerera umwanya mu ishami yifuza kwigamo akabona gusaba inguzanyo.

Ati “Kwemererwa inguzanyo bijyanya n’ihari kandi bikajyana n’imyanya muri kaminuza. Ni byo bigena umubare w’abahabwa inguzanyo. Iyo mibare irahinduka buri mwaka.”

Ibi bituma umubare w’Abanyarwanda babasha kwiga muri Kaminuza ukomeza kuba muto nk’uko byagaragajwe n’Ikigo cy’Ibarurishamibare muri raporo y’ibyavuye mu Ibarura Rusange ryakozwe mu 2022, aho bari kuri 3%.

Twagirayezu yavuze ko “Umubare w’abanyeshuri barangiza muri kaminuza ugenda wiyongera buri mwaka kandi ku rugero rushimishije, baba abarangiza muri Kaminuza y’u Rwanda no mu zindi zigenga. Ntabwo turagera aho iyo mibare ihagije.”

Yigiye muri shitingi yisanga muri Rwanda Coding Academy, anatsinda neza

Kayitare Audax wigaga muri Rwanda Coding Academy, ni umwe mu banyeshuri batsinze neza akaba yanahawe mudasobwa nk’igihembo.

Yavuze ko muri rusange urugendo rwe rw’amasomo mu mashuri yisumbuye rwagenze neza.

Ati “Nyuma yo gutsinda ikizamini cya leta gisoza Icyiciro Rusange nkabona ishuri ryiza nka Rwanda Coding Academy, ngafasha leta kwiga gukora porogaramu za mudasobwa mu gihe ntabitekerezaga ariko ubu nkaba nshobora gukorera ibigo byinshi mu gihugu no hanze, ni ibintu bishimishije.”

Yavuze ko mu byamufashije kugira ngo atsinde neza harimo ubushobozi bw’abarimu, umuhate n’imbaraga ze hamwe n’abo biganaga bafashanyaga ndetse n’uruhare rw’ababyeyi batahwemye gushyira imbaraga mu myigire ye.

Kayitare yavuze ko urugendo rwe rutarangiriye ahubwo ashaka gukomereza amasomo mu bihgu byo hanze cyane muri Amerika kugira ngo arebe ibyo abandi “baturushije mu isi y’ikoranabuhanga kugira ngo mbe ari byo nzana mu gihugu cyacu ngo twe gusigara inyuma.”

Mudaheranwa Cyprien utuye mu Karere ka Bugesera ni we mubyeyi wa Kayitare; yavuze ko uruhare rw’umubyeyi mu mitsindire y’umwana we rurimo kumushakira iby’ibanze [ibyo twarabikoze], kumutoza uburere no gukomeza kumukurikirana mu rugendo rwo kwiga no gufatanya n’ubuyobozi bw’ibigo yizeho uhereye mu mashuri abanza.

Yagize ati “Twe tucyumva urwego iri shuri ririho, twumvaga ari iryakwigamo abana baturuka mu miryango ikomeye ariko uyu mwana ikigo cy’amashuri abanza yizeho cya Nemba Primary School, bigiraga muri shitingi kuko ni ahantu Abanyarwanda birukanywe muri Tanzania mu 2006 batuye [na we ari muri abo] ariko kubera umuhate n’umurava twari dufite, byabaye ngombwa ko dukurikirana imyigire ye na we ashyiraho umwete.”

“Yize muri Kagarama Secondary School na ho ahakura amanota meza natwe dutangazwa n’uko agiye kwiga muri Rwanda Coding, twe twumvaga atari ahacu.”

Agaruka ku nama yaha abakiri ku ntebe y’ishuri, yavuze ko aho ubushake buri, ubushobozi buboneka naho umuhungu we amusaba kutirara yumva ko ageze aho yifuzaga kuko imbere hakiri urundi rugendo ndetse akaba ari na ho ibyiza biherereye.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Irere Claudette, yasabye abatsinze gukomeza muri uwo mujyo no mu bindi byiciro naho abataranyuzwe bagakoresha neza uburyo bashyiriweho bwo kujurira.

Abataratsinze na bo bakanguriwe guhita bagana ibigo by’amashuri bagakomeza kwiga abandi bakaziyandikisha nk’abakandida bigenga. Ati “Uyu munsi kuba bidakunze ntabwo bivuze ko birangiye.”

Umuyobozi Mukuru w'Ikigo Gishinzwe Ibizamini n'Ubugenzuzi bw'Amashuri, Dr Bahati Bernard asobanura uko ibizamini byakozwe n'umusaruro wavuyemo
Minisitiri w'Uburezi, Twagirayezu Gaspard
Abanyeshuri basoje amasomo mu byiciro bitandukanye batsinze neza bari bitabiriye iki gikorwa ngo bashyikirizwe ibihembo bagenewe
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Irere Claudette, yasabye abatsinze gukomeza muri uwo mujyo no mu bindi byiciro naho abataranyuzwe bagakoresha neza uburyo bashyiriweho bwo kujurira
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere amasomo ya Tekiniki, Imyuga n’Ubumenyingiro (RTB), Eng. Paul Umukunzi ashyikiriza igihembo Muneza Silas wigaga muri ESTB Busogo
Umuyobozi Mukuru wa NESA, Dr Bahati Bernard ashyikiriza igihembo Isingizwe Jeannot wigaga muri ITER Rutobwe
Kayitare Audax wigaga muri Rwanda Coding Academy ashyikirizwa igihembo hamwe n'umubyeyi we
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Uburezi, Irere Claudette ashyikiriza igihembo Icyikunze Bonheur wigaga muri TTC Save
Minisitiri w'Uburezi, Twagirayezu Gaspard ashyikiriza igihembo Tuyambaze Marthe wigaga muri TTC Save
Umunyeshuri wabaye uwa mbere muri Siyansi yagenewe igikombe n'Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba, EAC

Amafoto: Kwizera Hervé


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages