Ibi byatangajwe mu nama y’iminsi ibiri yahuje inzego zinyuranye zifite aho zihuriye n’umuryango zirimo Ishyami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana, UNICEF, Inama y’Igihugu y’Abagore, CNF, inshuti z’umuryango, n’abandi bafatanyabikorwa, hagamijwe kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina no kubaka umuryango utekanye.
Bamwe mu bagize Inama y’Igihugu y’Abagore bo mu Karere ka Nyarugenge bavuze ko ibi biganiro ari intambwe y’ingenzi mu gukemura amakimbirane mu muryango.
Umuyobozi wa CNF mu Murenge wa Nyakabanda, Bampire Marie Jeanne, yagarutse ku mpamvu zitera ihohoterwa zirimo n’imyumvire ya bamwe mu bagabo bafite ingeso zo guhatira abagore babo gukora imibonano mpuzabitsina batabanje kubiganiraho.
Yavuze ko ibi bikunda kugaragara mu muryango nyarwanda kandi bigatera amakimbirane y’igihe kirekire.
Yagize ati “Imyumvire ya bamwe mu bagabo iracyari ikibazo gikomeye. Usanga umuntu ahora yumva ko ashobora guhatira umugore icyo ashaka igihe cyose, ibintu bigatera umugore ububabare bukomeye mu muryango. Icyo dukomeje gushishikariza abagize umuryango ni uko habaho kuganira no gukemura ibibazo mu mahoro aho gukoresha urugomo.”
Bampire yongeyeho ko hakenewe ubukangurambaga buhamye mu kwigisha abantu guhindura imyumvire. By’umwihariko, yagaragaje ko uburyo bwo kwitabira gahunda zirimo nk’umugoroba w’umuryango cyangwa amatsinda yo kuganira bishobora gutuma abagabo n’abagore barushaho kwiyumva mu nshingano zabo.
Inshuti y’umuryango mu Karere ka Nyarugenge, Semana Jumapili, yagarutse ku kamaro ko kwitabira gahunda za Leta no kumva inshingano z’umuntu ku giti cye mu guteza umuryango imbere.
Yagize ati “Twese dukeneye kwitabira gahunda zihuza abaturage, tukigisha ibyiza byo kubana neza no kwirinda ihohoterwa ryose. Iyo abantu bafite umuco wo kuganira, amakimbirane aragabanuka cyane.”
Ubushakashatsi ku mpamvu zitera ihohoterwa
Ubushakashatsi bwa Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango bwakozwe mu 2019 bwagaragaje ko impamvu nyinshi zitera ihohoterwa mu muryango zirimo imyumvire iri hasi ku ihame ry’uburinganire, imyitwarire idahwitse, uburangare mu kuganira n’ubushobozi buke bwo kurera abana benshi.
Ku bijyanye no gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato uwo bashakanye, itegeko riteganya ko uwabikoze ahanishwa igifungo kuva ku mezi abiri ariko kitageze ku mezi atandatu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi 100 Frw kugeza ku bihumbi 300 Frw cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano nk’uko biteganywa n’ingingo ya 199 y’igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.
Iyo icyo cyaha cyateye uburwayi busanzwe uwagikorewe, uwagikoze ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu kugeza ku myaka ibiri. Naho iyo icyo cyaha cyateye uwagikorewe uburwayi budakira, uwagikoze ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu kugeza ku myaka 10. Iyo icyo cyaha cyateye uwagikorewe urupfu, uwagikoze ahanishwa igifungo cya burundu.
Gukurikirana icyaha cyo gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato ntibishobora kuba hatareze uwahemukiwe mu bashyingiranywe. Uwahemukiwe ashobora gusaba guhagarika ikurikirana ry’urubanza, aho rwaba rugeze hose, iyo yisubiyeho akareka ikirego cye.
Uwahemukiwe ashobora kandi gusaba guhagarika irangiza ry’urubanza rwaciwe ku nyungu z’umuryango.
Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango isaba buri wese gukorana n’inzego bireba, gutanga amakuru ku ihohoterwa no gushyigikira uburenganzira bw’umuntu wese kugira ngo umuryango nyarwanda ube uwunze ubumwe kandi utarangwamo ihohoterwa.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!