Aba bajura bari itsinda ry’abantu batandatu, bageze aho Abashinwa baciye ingando biba ingunguru eshanu, fer à béton na sima banatema abazamu batatu bari bahari barabakomeretsa.
Umuzamu umwe batabonye ni we wahamagaye inzego z’umutekano zihita zitabara hamwe n’abanyerondo. Zihageze bashatse kuzirwanya bifashishije ibikoresho bari bitwaje ari nako bagerageza kwiruka, babiri muri bo bararaswa abandi bane barafatwa.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Emmanuel Kayigi, yabwiye IGIHE ati “Batemye abazamu batatu ariko hari umwe wabihishe atanga amakuru kuri telefone, abaturage n'abanyerondo barabagota. Bari bamaze kwiba ingunguru eshanu, fer à beton na sima ariko urebye bari bafite intego yo kwiba utumashini dutsindagira umuhanda.”
Abakomeretse bari kuvurirwa ku Kigo Nderabuzima cya Maraba. Ubuyobozi n’inzego z’umutekano baramukiye mu nama bashishikariza abaturage gukomeza kugira uruhare mu kwicungira umutekano mu gihe mu Ntara y’Amajyepfo hakunze kuvugwa ibikorwa by’ubujura bya hato na hato.




Ibitekerezo 0