00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abajyanama bashya b’Umujyi wa Kigali barahijwe

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 15 December 2023 saa 01:13
Yasuwe :

Kuri uyu wa 15 Ukuboza 2023, Urukiko Rukuru rwakiriye indahiro za Dusengiyumva Samuel na Ayanone Solange binjiye mu Nama Njyanama y’Umujyi wa Kigali.

Dusengiyumva na Ayanone baraye bagizwe abajyanama b’uyu Mujyi, basimbura Pudence Rubingisa wari Meya wawo na Dr Mpabwanamaguru Merard wari Visi Meya ushinzwe imiturire n’ibikorwaremezo.

Ibiro by’Umujyi wa Kigali byatangaje amakuru y’irahira ry’aba bajyanama bashya, bigira biti “Mu cyumba cy’Inama cy’Umujyi wa Kigali, Urukiko Rukuru rumaze kwakira indahiro za Bwana Dusengiyumva Samuel na Madamu Ayanone Solange baraye binjiye mu Nama Njyanama y’Umujyi wa Kigali.”

Dusengiyumva yari asanzwe ari Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, MINALOC. Ubwo yari amaze guhabwa iyi nshingano, yashimiye Perezida Paul Kagame ku bw’icyizere yongeye kumugirira.

Yagize ati “Ndabashimiye Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame ku cyizere mwongeye kungirira cyo kuba Umujyanama mu Nama Njyanama y’Umujyi wa Kigali. Ndabizeza kuzakorana umurava muri izi nshingano.”

Ayanone we amaze imyaka 31 mu mwuga w’itangazamakuru, aho yakoreye ibinyamakuru bitandukanye birimo Radio Rwanda, Isango Star na Deutshche Welle y’Abadage. Yabaye mu buyobozi bw’umuryango w’abanyamakuru, ARJ, akaba afite n’ikigo gihugura abanyamakuru cyitwa Afri-Media Ltd.

Inama Njyanama y’Umujyi wa Kigali ubu ifite abajyanama 11, bazavamo Meya w’Umujyi wa Kigali na Visi Meya ushinzwe imiturire n’ibikorwaremezo.

Pudence Rubingisa wayoboraga uyu Mujyi we yagizwe Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba.

Dusengiyumva yari asanzwe ari Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, MINALOC
Ayanone Solange yarahiriye inshingano nshya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages