Dusengiyumva na Ayanone baraye bagizwe abajyanama b’uyu Mujyi, basimbura Pudence Rubingisa wari Meya wawo na Dr Mpabwanamaguru Merard wari Visi Meya ushinzwe imiturire n’ibikorwaremezo.
Ibiro by’Umujyi wa Kigali byatangaje amakuru y’irahira ry’aba bajyanama bashya, bigira biti “Mu cyumba cy’Inama cy’Umujyi wa Kigali, Urukiko Rukuru rumaze kwakira indahiro za Bwana Dusengiyumva Samuel na Madamu Ayanone Solange baraye binjiye mu Nama Njyanama y’Umujyi wa Kigali.”
Dusengiyumva yari asanzwe ari Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, MINALOC. Ubwo yari amaze guhabwa iyi nshingano, yashimiye Perezida Paul Kagame ku bw’icyizere yongeye kumugirira.
Yagize ati “Ndabashimiye Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame ku cyizere mwongeye kungirira cyo kuba Umujyanama mu Nama Njyanama y’Umujyi wa Kigali. Ndabizeza kuzakorana umurava muri izi nshingano.”
Ayanone we amaze imyaka 31 mu mwuga w’itangazamakuru, aho yakoreye ibinyamakuru bitandukanye birimo Radio Rwanda, Isango Star na Deutshche Welle y’Abadage. Yabaye mu buyobozi bw’umuryango w’abanyamakuru, ARJ, akaba afite n’ikigo gihugura abanyamakuru cyitwa Afri-Media Ltd.
Inama Njyanama y’Umujyi wa Kigali ubu ifite abajyanama 11, bazavamo Meya w’Umujyi wa Kigali na Visi Meya ushinzwe imiturire n’ibikorwaremezo.
Pudence Rubingisa wayoboraga uyu Mujyi we yagizwe Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!