00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abakangurambaga ba SFH basabwe amagambo make ibikorwa bikivugira

Yanditswe na

Tombola Felicie

Kuya 30 January 2015 saa 09:56
Yasuwe :

Abakanguramba b’ikigo giharanira Ubuzima Bwiza bw’Umuryango Nyarwanda, SFH-Rwanda basabwe amagambo make ibikorwa byinshi kandi byivugira, bakihutira kubanza guca burundu amavunja mu byaro.
Mu mana y’umunsi umwe ihuje Abakangurambaga 100 bahagarariye abandi bibumbiye mu matsinda ya CBO’s (Community Based organization), ndetse n’abayobozi ba SFH- Rwanda basuzumiye hamwe ibyagezweho mu 2014, banafata ingamba z’ibizagenderwamo mu 2015.
Gihana Wandera Manasseh Umuyobozi wa SFH- Rwanda (…)

Abakanguramba b’ikigo giharanira Ubuzima Bwiza bw’Umuryango Nyarwanda, SFH-Rwanda basabwe amagambo make ibikorwa byinshi kandi byivugira, bakihutira kubanza guca burundu amavunja mu byaro.

Mu mana y’umunsi umwe ihuje Abakangurambaga 100 bahagarariye abandi bibumbiye mu matsinda ya CBO’s (Community Based organization), ndetse n’abayobozi ba SFH- Rwanda basuzumiye hamwe ibyagezweho mu 2014, banafata ingamba z’ibizagenderwamo mu 2015.

Gihana Wandera Manasseh Umuyobozi wa SFH- Rwanda yakanguriye abitabiriye iyo nama, guhora batekereza ku buzima bw’abanyarwanda bareberera hirya no hino mu gihugu, bakagaragaza impinduka mu nibereho ya bo, kandi bikava mu magambo gusa.

Yagize ati “Ni byiza ko muvuga amagambo macye mukagaragaza ibikorwa byinshi, imiryango y’aho mukorera ntirangwe n’umwanda, amavunja amaze iminsi avugwa, n’imirire mibi bikaba amateka mu byaro.”

Umuyobozi wa SFH Rwanda Gihana Wandera Manasseh

Yakomeje asaba abo bakanguramba mu by’ubuzima bahagarariye abandi mu Turere twose tw’u Rwanda, kurushaho kwegera abaturage, kuko iyo imyumvire ihindutse bigira ingaruka nziza ku muryango nyarwanda wose.

Jean Bosco Kwizera uhagarariye ibikorwa byo kwegera abaturage (Field Officer) muri SFH- Rwanda yatangaje ko gukorana n’abakangurambaga bifite akamaro cyane, kuko bageza ibikoresho mu byaro aho abaturage babikeneye ndetse bakanasura ingo zitandukanye, bazigezaho ubutumwa bwo kwirinda SIDA, Malariya, kwirinda umwanda, kwipimisha ku gihe ku bagore batwite, gukoresha imiti isukura amazi banababwira aho bayikura n’ibindi.

Bakangurira abagore batwite kwiyitaho nk'uko babigaragaje mu mukino

Elias Twagiramungu umukangurambaga wo mu Karere ka Bugesera ubarizwa muri CBO’s ya Inkubito mu Bahizi ikorera mu Murenge wa Mayange, yatangaje ko uretse kuganiriza imiryango mu nama ziba zateguwe na nyuma y’umuganda , banasura abaturage mu ngo zabo, bagenda bareba aho imyumvire yabo igeze mu kurinda indwara ubuzima bwabo.

Yagize “...niba twarigishije iby’imirire myiza n’akarima k’igikoni tujya kubareba iwabo, wasanga yaragakoze ukabona ko yumvise,wasanga anywa amazi asukuye cyangwa atayanywa ukamenya uburyo umufasha byihariye.”

Iyi nama yari yitabiriwe n’abakangurambaga bagera ku 100 bahagarariye abanyamuryago ba CBO’s bagera ku bihumbi bitandatu (6000) hirya no hino mu gihugu, bakaba bafashwa na SFH- Rwanda mu bikorwa baba biyemeje kugeraho.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages