Bamwe mu baregwa bagaragaje ko bagiye bagorwa no kubona dosiye ituzuye ku buryo bibagora gutegura urubanza bitewe n’uko hari ibyo baba babura kandi bigize dosiye yose bifashisha mu rubanza. Ibyo byiyongera ku kuba muri gereza bafungiwemo bahabwa isaha imwe ku munsi yo gusoma dosiye zabo kuri mudasobwa, bakavuga ko icyo gihe kidahagije ngo babashe gutegura urubanza.
Hasabwe mudasobwa ngendanwa
Umwe mu baregwa, yavuze ko bitewe n’uko usanga mudasobwa muri gereza ari nke ndetse n’umwanya wo kuzikoresha ukaba ari muke, yagaragaje ko hakongerwa ubushobozi hakaboneka mudasobwa nyinshi cyangwa se bitaba ibyo abashoboye bakazihabwa n’imiryango yabo.
Gusa iki cyifuzo kibajijweho n’umwe mu bunganizi b’abaregwa, wavuze ko kubonera buri muburanyi mudasobwa bitapfa koroha bitewe n’ubushobozi, gusa akavuga ko habayeho uburyo bwo kubashyirira izo dosiye ku mpapuro (hard copy) byaborohera kubisoma ndetse bakanabona umwanya wo kubikora bitewe n’uko igihe icyo ari cyo cyose babyifuriza bajya basubira muri dosiye zabo, nubwo byaba ari mu masaha y’ijoro.
Bamwe mu bunganizi muri uru rubanza bagaragaje ko nubwo byaba byiza impapuro zitabajwe, ngo binakeye amafaranga menshi, bagaragaza ko nibura hakenerwa nk’amapaki (lames) y’impapuro agera ku 1000 bityo ngo bikaba bihenze.
Hifujwe umusanzu w’abasilamu muri uru rubanza
Me Mukamusoni Antoinette ufite uwo yunganira muri uru rubanza, yatanze igitekerezo cy’uko ikibazo cyo kudasoma dosiye ku baregwa cyakemuka, avuga ko bikenewe ko bagira izo dosiye mu buryo bw’impapuro, akabona ko nkuko abasilamu basanzwe bazwiho umuco wo kwitanga nabwo bakwishakamo inkunga y’impapuro zizafasha muri icyo gikorwa ubundi zigashyikirizwa gereza abana babo bafungiwemo cyane iya Mpanga ari nayo ifungiwemo benshi.
Umwe muri bagenzi be yagaragaje ko nubwo icyo gikorwa kitakorerwa mu musigiti, umuryango w’uregwa wafasha umwunganizi we kubona impapuro zaba zikenewe kugira ngo umwana wabo abashe kubona dosiye yanditse, bityo bimufashe kwiga neza urubanza.
Imbogamizi ni zose ku bunganizi
Mu iburanisha riheruka, bamwe mu baregwa bagaragaje imbogamizi z’uko badafite ababunganira mu rubanza ndetse bakaba nta n’ubushobozi bafite bwo kubishakira, ibyatumye urugaga rw’abavoka rubabashakira, ndetse kuri uyu wa Gatatu, abo uko ari 16 bari bafite icyo kibazo bari bunganiwe.
Gusa nubwo bimeze bityo, abo bunganizi bagaragarije urukiko ko badafite dosiye zuzuye ku buryo byaba imbogamizi kuri bo mu gihe bunganira abantu badafite amakuru yose ku byo baregwa.
Hari bamwe bavuga kandi ko umubare w’abo bunganira bahawe urengeje ubushobozi bwabo ku buryo kubunganira batabishobora, nk’aho hari ufite batanu, bane, bityo bagasaba urugaga rwabo kubongera abandi bafatanya guharanira ubutabera bunoze bw’abo bunganira.
Perezida w’Inteko iburanisha, Me Muhima Antoine yavuze ko mu cyumweru kimwe ubwanditsi bw’urukiko bugomba kuba bwashyikirije abavoka dosiye zuzuye nabo bakazishyikiriza abo bunganira ari nako gereza bafungiwemo nazo zizigezwaho hanyuma zigashyiriraho abaregwa uburyo bazisoma biboroheye.
Iburanisha rizakomeza tariki 4 Mata 2017.



















TANGA IGITEKEREZO