00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abakinnyi ba Cricket bagiye kubakira uturima tw’igikoni imfubyi za Jenoside i Ntarama

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 15 May 2015 saa 02:00
Yasuwe :

Mu rwego rwo kwibuka ku nshuro ya 21 Jenoside yakorewe abatutsi ku nshuro ya 21, Ishyirahamwe ry’umukino wa Cricket mu Rwanda ryateguye urugendoshuri ku rwibutso rwa Ntarama ruherereye mu Karere ka Bugesera rukazaba kuri uyu wagatandatu taliki ya 16 Gicurasi 2015.

Iki gikorwa kizatatangizwa no gusura urwibutso rwa Ntarama rushyinguyemo imibiri irenga ibihumbi bitanu, gikomereze mu mudugudu w’abana b’imfubyi, aho abanyamuryango ba Cricket bazakina umukino n’abana batuye muri uwo mudugudu, nyuma bakazabubakira uturima tw’igikoni mu ngo mirongo itandatu zigize uwo mudugudu.

Si ibyo gusa kuko ishyirahamwe ry’umukino wa Cricket ryabageneye n’impano zirimo ibyo kurya, ibikoresho byo mu rugo n’imashini zogosha.

Charles Haba uhagarariye ishyirahamwe ryumukino wa Cricket “Ni iby’agaciro kuri twe kandi ni n’inshingano zacu kwifatanya n’abacitse ku icumu kuko bibafasha mu kwiyubaka no kumva ko batari bonyine mu buzima bwa buri munsi, twabageneye impano zitandukanye zirimo imashini zogosha zizabafasha mu mushinga bafite w’inzu itunganya umusatsi.”

Ndashimira abafatanyabikorwa bacu badufashije mu gutegura iki gikorwa cy’urukundo barimo Magasin Faruki, Sharma Super market, Simba Supermarket, Global s.a.r.l, ICM Agribusiness, Sulfo Rwanda, Robatics solutions, ndetse n’abanyamuryango ba Cricket muri rusange.

Iki gikorwa gitegurwa buri mwaka aho abayobozi, abanyamuryango abakinnyi n’abakunzi ba Cricket bajya kwifatanya n’abacitse ku icumu bo muri ako Karere mu rwego rwo kubakomeza no kubafata mu mugongo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages