Abakirisitu barenga ibihumbi 21 bo mu Itorero ry’Abangilikani mu Rwanda, bo iyo nzira bayigeze kure kuko binyuze mu mahugurwa bahawe n’ubuyobozi bw’iri torero, bishatsemo akayabo ka miliyoni 718Frw, nta muntu n’umwe ubateye inkunga.
Ibi ariko byashibutse kuri gahunda idasanzwe iri torero ryashyizeho yo guhugura abaturage batishoboye, bigishwa uburyo bwo kwizigama bahereye ku mafaranga make, bigishwa kuboneza urubyaro, gukorera hamwe, kwirinda amakimbirane yo mu miryango n’ibindi.
Ni muri gahunda y’ivugabutumwa ritozwa abemera kugaragaza mu bikorwa urukundo bakunda Imana, CCM (Church and Community Mobilization Projects), yatangiye mu 2013, igamije gufasha abakirisitu kwikura mu bukene.
Ibikorwa bimaze gukorwa muri iyi gahunda birivugira kuko muri aba baturage hari higanjemo abatishoboye.
Umuyobozi w’Itorero ry’Abangilikani mu Rwanda, Musenyeri Dr Laurent Mbanda, yavuze ko ibyakozwe n’abakirisitu bijyanye n’inshingano z’itorero.
Yagize ati “Ivugabutumwa rihindura kandi rigomba kugaragarira mu mvugo no mu ngiro, kubaka amashuri y’inshuke ahari urusengero rw’iri torero hose mu gihugu.”
“Tugomba kandi kugera ku iterambere rirambye binyuze mu guhugura abaturage, no kubaka umuryango ufite umutungo faranga.”
Umuyobozi mu Rwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) Ushinzwe Imitwe ya Politiki n’Imiryango Itari iya Leta, Kangwagye Justus, yashimye uruhare rw’amadini mu guhindura imyumvire y’abaturage no kubaka umuryango nyarwanda.
Rutagamirwa Gedeon wahuguwe nk’umufashamyumvire nyuma nawe agahugura abandi, yavuze ko bahuguwe mu byiciro birimo ukubyaza umusaruro amahirwe bafite, kwihangira umurimo no kuboneza urubyaro n’ibindi.
Yagize ati “Tukimara guhugurwa muri gahunda y’itorero rihindutse rihundura aho riri, twahuguye Amaso ya Yesu (Abaturage barindwi batishoboye), twatangiye gusanga abaturage mu ngo aho bari bari, twabakoreye itsinda ryo kubitsa no kuzigama tugahura ku wa Gatatu, tukabigisha ijambo ry’Imana no kwiteza imbere.”
“Twababumbiye mu itsinda ry’abaturage 20, tubigisha kwizigama batangirira kuri 500Frw, twagiye ahantu dufata akazi k’ibihumbi 60Frw, turagakora bamaze kuduhemba tubaguriramo ihene eshatu. Nyuma y’amezi atandatu mu kimina bamaze kugabana twaguzemo izindi ihene ubwo buri muryango ugenda uhabwa ihene.”
Rutagamirwa yakomeje avuga ko hari ibindi bikorwa bitandukanye bakoze birimo kubakira umuryango umwe, kurihira amafaranga yo kwiga imyuga abana bari baracikishirije amashuri n’ibindi bikorwa bigaragaza impinduka muri Paruwasi ya Gahondo.
Muri rusange imiryango yose yahuguwe muri iyi gahunda ni 21 671 naho abakirisitu bavutse bushya ku bw’umwuka ni 8,917 mu gihe imiryango yahawe ubwisungane mu kwivuza ari 18 267, abana bo mu miryango 11 292 bari mu mashuri kandi biga neza bakabona ibikoresho n’ubushobozi nkenerwa.
Hari kandi n’ibikorwa bigamije gukura abaturage mu bukene birimo inka 333 zifite agaciro ka miliyoni 55.8Frw zahawe abaturage.
Hari abahawe amatungo magufi agera ku 16 890 afite agaciro ka miliyoni 174.9Frw.
Imiryango igera kuri 537 yubakiwe inzu mu gihe izigera ku 1.915 zasanwe. Haguzwe ubutaka 394 bufite agaciro ka miliyoni 68.5Frw, hubakwa ibyumba by’ubwiherero 1 968 byatwaye asaga miliyoni 50Frw, mu gihe ibyumba by’ubwiherero byavuguruwe ari 4 636 byatwaye miliyoni 28.5Frw.
Iyi gahunda yakorewe muri Diyosezi 11 z’Abangilikani; iya Butare, Shyira, Kigali, Shyogwe, Kibungo, Kivu, Byumba, Gasabo, Gahini, Kigeme na Cyangugu.
Hari kandi abakirisitu bo mu Itorero AEBR Paruwasi ya Nyagahanika n’iya Akagera ndetse n’abo mu Itorero rya EPR, Paruwasi ya Gitarama.
























TANGA IGITEKEREZO