Aya masezerano Airtel yagiranye na facebook yo kugeza murandasi y’ubuntu ku bakiriya bayo azatuma abanyarwanda bakoresha imbuga za internet zitandukanye nta kiguzi.
Zimwe muri serivisi abakiriya bazaba bemerewe ku buntu igihe bakoresha murandasi ya Airtel harimo gusoma amakuru yerekeye ubuzima, uburezi,itumanaho,imikino,imirimo n’amakuru yo mu karere.
Umuyobozi mukuru ushinzwe imari muri Airtel Rwanda akaba ari we uyihagarariye nk’umuyobozi mukuru, Tano Oware yagize ati: “Tunejejwe no gutangiza ubu bufatanye ndetse no kubushyira mu bikorwa mu gihe twebwe nka telecom turangajwe imbere no kugeza ku bakiriya bacu murandasi ku buryo bworoheje.”
Yongeye agira ati: “Murandasi yashyizweho ishobora gukoreshwa na telefone, kandi ikoreshwa ku buntu.Iganisha abakiriya bacu mu munezero wo kubona amakuru no kwihugura mu bumenyi kandi banishimira ibyiza bya murandasi ya Airtel.”
Agaruka kuri ubu bufatanye MarkkuMakelainen,umuyobozi ushinzwe imikoranire ya facebook ku Isi yagaragaje ko hari icyizere ko ubufatanye buzatanga umusaruro mwiza ati“Nshingiye ku byo twakoze tugeza murandasi y’ubuntu mu bihugu bya Zambia, Ghana, Malawi na Kenya, twishimiye gukomeza ubu bufatanye bugeze no kuri Airtel mu Rwanda.Twizera ko kubona amakuru ari uburenganzira bw’ibanze bufasha abantu n’abashoramari ku Isi hose.”
Mu gikorwa cyo gutangiza ubu bufatanye Minisitiri w’urubyiruko n’ikoranabuhanga Nsengimana Philbert yagize ati: “Itangizwa ry’imikoreshereze ya murandasi y’ubuntu izafasha abanyarwanda gukoresha imbuga za internet nyinshi ku buntu.Mu byiciro birimo uburezi n’imirimo ku makuru yo mu karere. Ntidushidikanya ko abanyarwanda bazabona serivise ishobora kubatera ishema mu kuyikoresha kandi ibafitiye inyungu.”
Serivisi z’ibanze z’ubuntu za facebook zizagaragara kuri address www.freebasics.com. Abakoresha smart phones zikoresha android bashobora gushyira muri telefone zabo “the Free Basics app” baciye muri Google Play store.
Zimwe mu mbuga zizajya zisurwa ku buntu harimo; Facebook, BBC Africa, Inyarwanda.com, Wikipedia, BabyCenter & MAMA, Dictionary.com, SuperSport na Bing searchengine .
Airtel Rwanda ni ishami rya Bharti Airtel Limited; ikigo mpuzamahanga cy’itumanaho gifite ibikorwa mu bihugu 20 ku migabane ya Asia na Afurika.Iki kigo gifite icyicaro gikuru i New Delhi mu murwa mukuru w’u Buhinde kikaba mu bigo bitatu ku Isi bitanga serivisi za telefone bifite abafatabuguzi benshi, kuko gifite abasaga miliyoni 333.



















TANGA IGITEKEREZO