Tariki ya 7 Mutarama 2016, nibwo ikigo Atlas Mara cyo mu Bwongereza cyamuritse ku mugaragaro uguhuzwa kw’ishami ry’ubucuruzi rya BRD ryihariyemo 75% na BPR nyuma yo kuguramo imigabane ingana na 62% bigahinduka banki imwe ari yo BPR.
Kuri uyu wa 19 Mutarama, abakiriya b’izi banki zose basobanuriwe imikorere nyuma yo guhurizwa muri imwe.
Umuyobozi wa Banki y’u Rwanda itsura amajyambere, ishami ry’ubucuruzi, Konde Bugingo, yavuze ko mu mezi ane ari imbere, izi banki ebyiri zizaba zamaze guhuza imikorere, aho umukiriya w’imwe azaba ari uw’iyindi.
Ati” Banki ebyiri zagizwe imwe, ni ukuvuga ko niba uri umukiriya wa BPR ubwo uri uwa BRD ishami ry’ubucuruzi.[…]”
Bugingo akomeza avuga ko kugeza aya magingo, izi banki ebyiri buri imwe ifite ibyangombwa byo gukora ukwayo, ariko ngo mu mezi ane ari imbere zizaba zamaze guhuzwa ku buryo n’abakiriya bazo bazahabwa serivise nshya.
Yanongeyeho ko serivise zizaba ari zimwe ku bakiriya b’izi banki zose, cyane cyane nko kubasaba inguzanyo n’ibindi.
Umuyobozi mushya wa BPR yahujwe n’ishami ry’ubucuruzi rya BRD, Sanjeev Anand, yavuze ko guhuza izi banki ebyiri bizafasha kongera imari shingiro ndetse no kuzana serivise nshya.
Ati” Ibi bizafasha BPR kuba banki ya kabiri mu Rwanda ifite imari shingiro nini, bizadufasha kuzana serivise nshya mu kwizigamira mu Banyarwanda… Byagiye bigaragara ko mu myaka yashize abantu bavugaga ko BPR itanga serivise mbi, ariko iki ni igihe cyacu cyo kugaruka ku isoko.[…]
Sanjeev yanongeyeho ko guhuzwa kw’izi banki ebyiri bizatuma BPR iba banki ikomeye mu Rwanda.
Gukemura ikibazo cy’umurongo n’ikoranabuhanga muri BPR…
Umwe mu bakiriya b’imena b’iyi banki yabajije intumbero banki ifite yo gukemura ikibazo cy’umurongo muremure ndetse n’icy’ikorabuhanga rikiri hasi muri BPR, Sanjeev yamusubije ko nyuma yo guhuzwa kw’izi banki bagiye gukaza uburyo bwo kubika no kubikuza hakoreshejwe ikoranabuhanga rya telefone zigendanwa, ndetse na internet.
Icyatumye bahitamo izina rya BPR nyuma yo guhuza izi banki ebyiri, ngo ni uko Banki y’Abaturage y’u Rwanda ifite izina rikomeye mu gihugu.
Nyuma yo guhuzwa n’ishami ry’ubucuruzi rya BRD, BPR izaba ifite abakiriya 400,000.
Atlas Mara yashoye miliyoni 21 z’amadorari ya Amerika muri BPR iguramo imigabane ingana na 62%, ndetse inagura ishami ry’ubucuruzi rya BRD ryihariye muri iyi banki 75%. Atlas Mara ifite gahunda yo kuba ikigo cy’imari cya mbere muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara.



















TANGA IGITEKEREZO