Bamwe muri aba bakobwa mu buhamya bahaye umunyamakuru wa IGIHE bemeje ko uyu muco uhari.
Nibishaka Diane ati “Abakobwa dukwa abasore; nonese naguhaye ibihumbi 200 byanjye simba ngukoye. Mukuru wanjye wo kwa data wacu, yayahaye umusore aramukwa, ntabwo gukwa inka bikibaho bakwa amafaranga. Kubera ko ndi umukene ubu nta musore wapfa kunyemera.”
Nishimwe Esther ati “Abakobwa batagize amahirwe yo kwiga ahanini nibo bishakamo amafaranga bagaha abahungu; byabayeho ku mukobwa twiganaga aza kuva mu ishuri maze asaba iwabo isambu arayigurisha, amafaranga ayaha umusore aramukwa, ubu barabana ariko bikunze kuba ku bakobwa bihebye.”
Abasore batandukanye batari bashaka bo muri uyu murenge na bo bemeza ko ibi bihari ariko ngo bisigaye bituma nta musore ushaka amafaranga y’inkwano kuko aba azi ko abakobwa bazabyiganira kuyimuha.
Ndayizeye Felix ati “ Kuba abakobwa batanga inkwano numva ntacyo bitwaye kuko n’umuhungu aba yarubatse inzu agashyiramo n’ibikoresho.”
Uyu muco uhangayikishije ababyeyi bo muri uyu murenge ngo kuko ngo nta rukundo umusore aba afitiye umukobwa ahubwo aba ari amafaranga yishakira bigatuma ingo zabo zihita zisenyuka zitamaze kabiri.
Bararuta Evariste w’imyaka 51 ati “ Umugabo ajya gukwa umukobwa mu birori ari ukubigaragaza gusa ariko ari umukobwa wayamuhaye, byatumye nta muhungu ugishaka inkwano kandi ingaruka ni uko nta rukundo ruba ruri muri urwo rugo.
Urumva ntabwo rwaramba, reta nidufashe ibi bintu tubirwanye kuko biragayitse kuba umukobwa yakwikwa.”
Umuyobozi w’akarere ka Rusizi, Harelimana Frederic yamagana uwo muco ariko akavuga ko bagomba gukomeza gushyiramo ingufu mu bukangurambaga babinyujije mu nama y’igihugu y’urubyiruko n’iy’abagore.
Ati “Uwo ntabwo ari umuco ukwiriye, ikigomba gukorwa ni ubukangurambaga kugira ngo ibyo bibazo byose tuba tubona bitajyanye n’umuco nyarwanda abantu babashe kubikumira.”
“Ibyo byose usanga bishingiye ku mibereho y’abantu mu muryango wabo, agatekereza ko nabona umugabo ari bwo azaba abonye inzira yo kubona ubuzima bwiza, ibyo rero byose ni inyigisho zigamije guhindura imitekerereze n’imyumvire y’urubyiruko cyane cyane n’abaturage muri rusange.”
Uturere usanga dufite imico itandukanye n’uburyo abadutuye bitwara mu bintu ibi n’ibi. Mu yahoze ari Perefegitura ya Gikongoro higeze kuvugwa ibyo gutanga inkwano y’ingurube. Mu Murenge wa Nyabitekeri muri Nyamasheke havuzwe ibyo gutekera isake umuhungu wagiye kurambagiza bifatwa nko kumuhonga ngo ativumbura akaba yabenga umukobwa. Hari ahandi umukobwa yijyanira ibiryamirwa, igare n’ibindi.



















TANGA IGITEKEREZO