Mutesa yabigarutseho ubwo hatangiraga umwiherero w’iminsi itatu w’abana 100 b’abakobwa baturutse mu bigo 10 by’amashuri yisumbuye, aho baganirizwa ibyiza byo kwiga amasomo ya siyansi, imibare, ikoranabuhanga na Engineering (STEM).
Biteganyijwe ko bazajya muri laboratwari za mudasobwa bakerekwa ibijyanye n’amarobo (Robots), n’uburyo Application zo muri mudasobwa na telefoni zikorwa, bakaganirizwa n’abize STEM bafite icyo bagezeho mu rwego rwo kubatera inyota yo kwiga ayo masomo.
Mutesa avuga ko ibyo byose iyo babyeretse abana bakiri bato, byongera amahirwe yo kuzatuma batoranya kuziga siyansi, imibare, ikoranabuhanga cyangwa engineering.
Ati “Ni abana baba bataragera mu mwaka wa gatatu batarafata ibyemezo, ushobora kuba wamushishikariza ikintu akaba aricyo atoranya.”
Shima Shema Bella Bright wiga muri Fawe Girls’ School, ni umwe muri abo bana avuga ko afite inzozi zo kuba umuganga w’inzobere mu kubaga uburwayi butandukanye.
Ku bivugwa by’uko siyansi zikomera, avuga ko muri rusange nta somo ryohora ahubwo ngo bitewe n’icyo umuntu ashaka aryiga akaritsinda.
Ati “Siyansi gukomera bwo zirakomera kuko nta n’isomo ryoroha, ntabwo wavuga ngo ubumenyi bw’Isi buroroha kuko butari muri siyansi ahubwo isomo ryoroha bitewe n’inyungu urishakamo.”
Umuyobozi wa Fawe Rwanda, Antonio Mutoro, avuga ko uburezi bw’umwana w’umukobwa buri gutera imbere mu Rwanda, ariko hakiri intambwe yo gutera ariyo mpamvu bakomeje gushishikariza abana b’abakobwa kwiga siyansi bahereye ku bagitangira amashuri yisumbuye.
Abana bateraniye mu mwiherero bagaragaje ko bazi aho siyansi ihurira n’ubuzima busanzwe, mu ngero bagiye batanga z’ikorwa ry’imiti, iyubakwa ry’inzu, n’ibindi.
Mutoro yakomeje ati “Bakeneye guhora babwirwa, bibutswa ndetse n’ababyeyi bakumva ko ariko bimeze, abarimu ndetse na bakuru babo bakumva yuko umwana w’umukobwa yakwiga nk’uko uw’umuhungu yiga kandi akabitsinda.”
Abari guhugurwa mu mwiherero watangiye kuri uyu wa Mbere ni icyiciro cya kabiri kigizwe n’abanyeshuri 100 baturutse mu bigo 10. Umwaka usize nabwo hahuguwe 180.
Minisiteri y'Uburezi yiyemeje kurushaho kongera imbaraga mu kuzamura umubare w'abakobwa biga siyansi, bakava kuri 16% bakagera kuri 30% mu 2024.
Ubushakashatsi bwakozwe na Minisiteri y’Uburezi hagati y’umwaka wa 2016 na 2017, bwagaragaje ko abana 27% gusa aribo bagiye kwiga amasomo ya siyansi mu mashuri yisumbuye.










Ibitekerezo 0