00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abakobwa bakora mu tubari barataka ihohoterwa

Yanditswe na

Prudence Kwizera

Kuya 9 January 2015 saa 07:00
Yasuwe :

Abakobwa bakora mu tubari, amahoteli na za bar bavuga ko bagikorerwa ibikorwa bisa n’ihohoterwa birimo gushyirwaho amananiza, gutegekwa kwambara imyenda migufi no kuba kwirukanwa mu kazi nta mpamvu.
Mu Rwanda benshi mu bakora mu tubari, amahoteri ndetse na za bar baba biganjemo abakobwa. Iyo wegereye bamwe muri bo bavuga ko abaramba muri ako kazi ari bake, kubera amananiza baterwa n’abakiriya baza babagana, mu kubakira neza hakaba aburirira kwakirwa neza bagashaka no kubahohotera. (…)

Abakobwa bakora mu tubari, amahoteli na za bar bavuga ko bagikorerwa ibikorwa bisa n’ihohoterwa birimo gushyirwaho amananiza, gutegekwa kwambara imyenda migufi no kuba kwirukanwa mu kazi nta mpamvu.

Mu Rwanda benshi mu bakora mu tubari, amahoteri ndetse na za bar baba biganjemo abakobwa. Iyo wegereye bamwe muri bo bavuga ko abaramba muri ako kazi ari bake, kubera amananiza baterwa n’abakiriya baza babagana, mu kubakira neza hakaba aburirira kwakirwa neza bagashaka no kubahohotera.

Bamwe mu bakobwa bakora mu tubari na za bar bo mu karere ka Huye baganiriye na IGIHE bavuga ko bakora ako kazi kubera amaburakindi, kuko basuzugurwa bagafatwa nk’aho baba baraje kwicuruza.

Aba bakobwa twaganiriye ntibifuje ko amazina yabo yashyirwa mu itangazamakuru.

Umwe ati « umukiriya haba ubwo aje ati icara tuganire, nkamubwira nti ndi mukazi ahubwo ntuma icyo nkuzanira, wenda namwubaha nkicara ngo numve icyo avuga, agatangira kunkorakora nahaguruka nkagenda akajya kubwira bosi(umukoresha) ngo umukozi aramusuzuguye, nk’ubwo umuntu akaba yabizira ».

Undi nawe ati « hari abakiriya bishyizemo ko abakobwa bakora mu tubari bose ari indaya, akaza yakubwira ibindi bitari serivise zo mu kabari, ukamwihorera akaba atangiye amahane, bosi yakumva ngo washwanye n’umukiriya akaba arakwirukanye. Na ba bosi usanga badutegeka kwambara amajipo magufi ngo nibyo bikurura abakiriya, nabyo biri mu bituma badufata uko tutari »

Umuyobozi w’Umuryango Mpuzamahanga Urwanya Ruswa n’Akarengane mu Rwanda (Transparency International Rwanda), Ingabire Marie Immaculee, yasabye ko Leta yarikwiye gushyiraho amategeko abarengera, bagashyirwa no mu mashyirahamwe abahuza bakamenya uburenganzira bwabo.

Umuyobozi wa Transparency International Rwanda, nawe atanga urugero rw’aho yabonye umukobwa ukora muri Hoteli akorerwa ibisa n’ihohoterwa.

Ati « hari ahantu mperutse kujya kandi hiyubashye cyane, umwana w’umukobwa aje kubaza umukiriya icyo amuzanira, mu bagabo babiri bicaranye, umwe aramubwira ngo ndafata iryo bere ryawe rihagaze. Twarashwanye cyane kuko iyo ni imvugo nyandagazi ni ugutesha umuntu agaciro, kandi uwo mwana sicyo yaje gukora ».
Mu gihe ibyo gushyiraho amategeko abarengera ndetse no kubabumbira mu mashyirahamwe bitarakorwa, umuyobozi wa Transparency International Rwanda asaba umukozi ukora ako kazi ko igihe ahuye n’ihohoterwa yakwihutira kubimenyesha inzego z’ubutabera akarenganurwa.

Ati « abantu b’utubari basigaye bategeka abakobwa bakorayo ko bagomba gufata neza abaza babagana, kubafata neza bikarenga serivise zihari bikajya no mu bindi, nibashaka kubashora mu buraya cyangwa kubategeza abantu baza kuhanywera bajye bitabaza ubutabera”.

Umwe mu bafite bar ikoresha abakobwa benshi waganiriye na IGIHE yemera ko hari ubwo abakiriya bashaka guhohotera abakozi b’abakobwa babasaba ko baryamana bakabatera ubwoba ko nibabyanga babirukanisha mu kazi.

Ati « bibaho cyane, kuko hari abakiriya baza bambwira ngo uriya mukobwa arasuzugura naguma hano ntituzahagaruka, ariko nanjye mba nzi ukuri aho kuri(…) sinapfa kwirukana umukozi ngo ni uko umukiriya yabivuze. Iyo turi mu nama n’abakozi mbabwira ko bagomba kwihanganira imyitwarire mibi ya bamwe mu bakiriya, kandi ibibazo nk’ibyo tugerageza gufatanya kubikemura iyo byabaye».

Uyu rwiyemeza mirimo utunze bar avuga ko n’ubwo bategeka abakobwa kwambara amajipo ntawe bashyira kugahato kuko ngo ubonye adashoboye kwambara uwo mwambaro, atakwirirwa ajya mu kazi kuko babibwirwa mbere y’uko bagatangira.

Abakora mu tubari na za bar ndetse n’amahoteri bavuga kandi ko kuba nta masezerano yanditse bakoreraho, no kuba batagira ubwiteganyirize nk’abandi bakozi nabyo babibona nko kudahabwa agaciro.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages