00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abakobwa basabwe kwamagana imyumvire y’uko amasomo ya siyansi yagenewe abahungu

Yanditswe na Habimana James
Kuya 7 January 2019 saa 09:53
Yasuwe :

Abana b’abakobwa 170 baturutse mu bigo by’amashuri 17 bifatanya n’Umuryango FAWE Rwanda, bari mu mwiherero ku ishuri rya FAWE Girls School riherereye ku Gisozi, aho bigishwa ko bagomba gutinyuka amasomo ya siyansi n’imibare.

Aba banyeshuri bari kumwe n’abarimu 17 basanzwe bigisha amasomo ya siyansi, mu mwiherero uzarangira tariki ya 11 Mutarama 2019.

Dr Kathy M.Kantengwa umuhuzabikorwa w’umuryango FAWE Rwanda, yavuze ko aba bana b’abakobwa bose bagiye kwimukira mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbiye, bakaba bari hagati y’imyaka 12 na 14.

Dr Kantengwa yagaragaje ko impamvu yo guhuriza hamwe aba bana b’abakobwa, ari ukugira ngo batangire gutozwa gukunda amasomo ya siyansi, ntibumve ko abahungu aribo bagomba kuyiga gusa.

Yagize ati “Ni ukugira ngo nibagera mu mwaka wa gatatu bajya gutoranya amashami, bazatoranye amasomo ya siyansi kandi bayatoranye bayumva banabikunda, nicyo kintu tugamije muri FAWE kugira ngo abantu babijyemo banabyumva kandi bitangira kare.”

Yavuze ko muri iki cyumweru aba bana bazagenda bagaragaza imishinga ikozwe mu buryo bwa siyansi, ku buryo ifite uko yakemura ibibazo biri mu muryango nyarwanda.

Alice Auma Ochanda, Impuguke akaba anashinzwe uburinganire na siyansi mu Ishami rya Loni rishinzwe Uburezi, Ubumenyi n’Umuco (UNESCO), yabwiye IGIHE ko icyo bagamije ari uko bagomba kwigisha abana b’abakobwa bo mu mashuri yisumbuye, bakabereka ibyiza byo kwiga siyansi, aho kuyibona nk’amasomo yahariwe abana b’abahungu.

Yagize ati “Turashaka ko abana bacu b’abakobwa na bo biga amasomo ya siyansi nk’uko dufite abahungu. Nibamenya impamvu yo kwiga aya masomo, ntituzongera kugira icyuho kiri hagati y’abana b’abahungu n’abakobwa, murabona ko no muri za Kaminuza dufite abana bake b’abakobwa biga aya masomo, turashaka no kubereka bamwe mu bakobwa bayize bakaba bageze kure, bityo nabo bigirire icyizere.”

Umuyobozi Mukuru wungirije mu kigo cy’Igihugu cy’uburezi (REB) Dr Tusiime Angelique, yabwiye IGIHE ko abakobwa na bo bakwiye kumva ko bafite ubushobozi nk’ubw’abahungu, bityo ko nta mpamvu yo gutinya.

Agira ati “Bose bafite ubushobozi bungana, turabakangurira ko bigirira icyizere bakamenya ko bose bafite ubwo bushobozi, iyo urebye ibyagiye bisubiza inyuma imyigire y’abana b’abakobwa byari imyumvire y’ababyeyi, binajyana n’umuco wa kera”.

Avuga ko ubu hari ubukangarambaga bukorwa, kwegereza abana amashuri ndetse no gukuraho inzitizi zibabuza kwiga amasomo ya siyansi ku buryo bigenda bitanga umusaruro.

Umunyeshuri witwa Mutega Teta Nikki waje muri aya mahugurwa, yabwiye IGIHE ko asaba abana b’abakobwa kwiyumvamo ko nabo bashoboye, aho guhora batekereza ko amasomo ya siyansi abayashobora gusa ari abahungu.

Agira ati “Abakobwa nababwira ko bagomba kubanza kwigirira icyizere kuko ushobora kugera kure uramutse wifitemo icyizere, kwiga siyansi ugomba kuba wifitiye icyizere. Ntihakagire abantu bababwira ko siyansi ari iz’abahungu, n’abakobwa bayiga kandi bagatsinda bakagera kuri byinshi.”

Ubushakashatsi bwakozwe na Minisiteri y’Uburezi hagati y’umwaka wa 2016 na 2017, bwagaragaje ko abana bangana na 27% gusa aribo bagiye kwiga amasomo ya siyansi mu mashuri yisumbuye.

Iyi Minisiteri kandi yagaragaje ko abakobwa benshi barangiza amashuri ya Kaminuza, 56.1% baba barize ibijyanye n’ubukungu, ubuyobozi n’amategeko, naho abandi 55.4% bakiga ibijyanye n’ubuzima, abana n’abahungu ugasanga aribo bihariye andi masomo yose.

Abakobwa barigishwa ko siyansi atari umwihariko w'abahungu
Basabwe kwigirira icyizere mu masomo ya siyansi
Abakobwa 170 nibo bateraniye muri uyu mwiherero uzarangira tariki ya 11 Mutarama 2019
Dr Kathy M.Kantengwa umuhuzabikorwa w’umuryango FAWE Rwanda, yavuze ko abakobwa bakwiye kwigisha siyansi bakiri bato
Alice Auma Ochanda, Impuguke akaba anashinzwe uburinganire na siyanse mu Ishami rya Loni rishinzwe Uburezi, Ubumenyi n'Umuco (UNESCO), yabwiye IGIHE ko bashaka kwigisha abakobwa ibyiza bya siyansi
Umuyobozi Mukuru wungirije mu kigo cy’Igihugu cy’uburezi(REB) Dr Tusiime Angelique, yabwiye IGIHE ko abakobwa nabo bakwiye kumva ko bafite ubushobozi nk’ubw'abahungu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages