Mu bibazo bine bahawe, Icya mbere cyagiraga kiti “Ni gute wakoresha imbuga nkoranyambaga mu kumenyekanisha no gushyira mu bikorwa umushinga wawe?”
Ikindi cyabazaga uburyo itangazamakuru rigira uruhare mu guteza imbere umuco nyarwanda, icya gatatu kikabaza ngo ‘ni gute wakoresha imbuga nkoranyambaga mu guteza igihugu cyawe imbere?’ Icya nyuma cyabazaga ngo ‘uramutse ubaye nyampinga w’u Rwanda 2019 ni gute wakorana n’itangazamakuru mu guteza imbere umushinga wawe?’
Muri ibi bibazo uko ari bine, buri mukobwa yahisemo ikibazo kimwe, ajya imbere y’akanama gashinzwe gutanga amanota kari kagizwe n’inararibonye mu itangazamakuru nka Karangwa Javis ukorera RBA na James Munyaneza, Umwanditsi Mukuru wa The New Times.
Buri mukobwa yahabwaga iminota itatu yo kwisobanura imbere y’akanama nkemurampaka, hakunvwa ibitekerezo bye ku kibazo yahisemo, agakoresha ururimi yifuza rwaba Ikinyarwanda, Icyongereza n’Igifaransa.
Bose bakurikiranaga hakurikijwe nimero zibaranga muri iri rushanwa.
Nyuma y’iki kizamini abakobwa bose bategereje kumenya ugomba gutaha nyuma yo guhitamo abakobwa 10 batsinze ikizamini, biyongera kuri batanu bari imbere mu majwi y’abatoye kuri telefoni.
Babiri basigaye haraza gushakwemo utaha nyuma y’itora rikorwa na bagenzi be.



















Amafoto: Niyonzima Moise




Ibitekerezo 0