00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abakobwa batsindiye hejuru kurusha basaza babo mu mashuri abanza n’ay’icyiciro rusange (Amafoto)

Yanditswe na Israel Ishimwe
Kuya 12 September 2023 saa 12:09
Yasuwe :

Minisiteri y’Uburezi mu Rwanda yatangaje amanota y’abanyeshuri bakoze ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza n’ibisoza Icyiciro Rusange aho abakobwa batsinze ku kigero cyo hejuru kurusha abahungu.

Aya manota yatangarijwe ku Cyicaro cya MINEDUC giherereye ku Kacyiru kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 12 Nzeri 2023.

Mu mashuri abanza, hiyandikishije abanyeshuri 203.086, muri bo abakobwa ni 111.964 mu gihe abahungu ari 91.119.

Muri bo abakoze ibizamini ni 201.679, hatsinze 91,09%, muri bo 55,29% ni abakobwa mu gihe 44.71% ari abahungu.

Mu banyeshuri basoje Icyiciro Rusange cy’Amashuri yisumbuye hiyandikishije 131.602, barimo abakobwa 73.561 n’abahungu 58.041.

Mu biyandikishije bose, abakoze ni 131.051, abatsinze bangana na 86.97%, muri bo abakobwa bangana na 54,28% mu gihe abahungu bangana na 45,72%.

Muri rusange, abakobwa ni bo batsinze kurusha abahungu nubwo mu baje mu myanya y’imbere mu mashuri abanza higanjemo abahungu, ni bane mu gihe umukobwa ari umwe. Muri batanu ba mbere mu cyiciro rusange, harimo abakobwa batatu n’abahungu babiri.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Gishinze Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri, NESA, Dr Bernard Bahati, yagaragaje ko mu masomo batsinze cyane Ikinyarwanda kiri imbere.

Ati “N’andi masomo barayatsinze muri rusange. Mu bakoze ikizamini gisoza amashuri abanza imibare yatsinzwe cyane. Navuze Ikinyarwanda kuko ari cyo batsinze cyane.’’

Minisitiri w’Uburezi, Twagirayezu Gaspard, yavuze ko muri uyu mwaka mu guhabwa ibigo abanyeshuri bakwiye gukurikiza ibyo bahawe.

Yagize ati “Nta muyobozi w’ishuri, minisitiri cyangwa undi wese ushobora gushyira umwana mu mwaka wa mbere cyangwa uwa kane. Uwabona ikigo yoherejweho atajyayo, cyangwa yahindura hari uburyo bwashyizweho bwo kujurira. Abe ari bwo tuzakoresha. Ndizera ko twese tuzafatanya kugira ngo tuzabikore neza kugira ngo abana bacu bazahabwe amahirwe yo kwiga neza.”

Minisitiri w’Uburezi, Twagirayezu Gaspard, yashimye abanyeshuri bitwaye neza bagatsinda ibizamini

Mu banyeshuri bakoze ibizamini abatsinze bemerewe kujya mu bigo bibacumbikira ni abagize amanota yo hejuru. Ku bo mu mashuri abanza, abatsinze ni abafite amanota 17 kuri 30 yakoreweho mu bahungu n’abakobwa. Mu bo mu Cyiciro Rusange, abatsinze bafite 26/54 ku bahungu mu gihe abakobwa bafatiye kuri 25/54.

Dr Bernard Bahati uyobora NESA yavuze ko mu gushyira abana ku mashuri harebwa amanota bagize.

Ati “Iyo tubuze umwana ishuri yasabye, tumushakira umwanya mu Karere, wabura tukajya mu Ntara. Kujurira biremewe. Ubu muri buri Karere dufiteyo umukozi wa NESA uza gufasha ababyeyi bashaka guhinduza amashuri kandi ku mpamvu zumvikana. Umunyeshuri ujuririra umwana, umwanya yahawe mbere arawutakaza, ntasubira kuri cya kigo yari yashyiriweho mbere.’’

Umwaka w’Amashuri wa 2022-2023 uzatangira ku wa 25 Nzeri 2022, usozwe ku wa 14 Nyakanga 2023.

Mineduc yijeje ko abanyeshuri bose bazatangirira hamwe ndetse mu minsi ya vuba hazatangazwa imiterere y’ingendo n’uko bazajya ku mashuri.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Claudette Irere, yashimiye abanyeshuri bahembwe, abasaba gukomeza kwigana umwete.

Ati “Gukora neza si iby’umunsi umwe. Turizera ko abahembwe mu wa Gatandatu tuzongera guhura amashuri yisumbuye arangiye. Abandi tutahembye, turizera ko mubifashe nk’umuhigo mu kindi cyiciro tukazababonamo.’’

Yakanguriye ababyeyi n’ibigo by’amashuri kwitegura gusubira ku ishuri kandi ku gihe kuko iyo “bidakozwe bituma abanyeshuri batangira batinze bigateza ibindi bibazo by’ingendo.’’

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Claudette Irere, yashimye UMWALIMU SACCO wemeye kwishyurira abanyeshuri batsinze neza amafaranga y'ishuri mu mwaka wose

  Abanyeshuri batanu ba mbere mu mashuri abanza n’ibigo bigaho

1. Kwizera Regis - EP Espoir de l’Avenir [Bugesera]
2. Cyubahiro Hervé - Crystal Fountain Academy [Kamonyi]
3. Dushimiyimana Jooss Bruce- Ecole Primaire Highland [Bugesera]
4. Igiraneza Cyubahiro Benjamin - Ecole Privée Marie Auxiliatrice [Nyarugenge]
5. Iratuzi Sibo Sandra - Keystone School Ltd [Musanze]

  Abanyeshuri batanu ba mbere mu Cyiciro Rusange n’ibigo bigaho

1. Umutoniwase Kelie - FAWE Girls School [Gasabo]
2. Ihimbazwe Niyibikora Kevine- Lycée Notre-Dame de Cîteaux [Nyarugenge]
3. Niyubahwe Uwacu Annick- Maranyundo Girls School [Bugesera]
4. Ganza Rwabuhama Danny Mike- Ecole des Sciences Byimana [Ruhango]
5. Munyentwari Kevin - Petit Séminaire St Jean Paul II Gikongoro [Nyamagabe]

Abanyeshuri babaye aba mbere bahembwe mudasobwa, ibikoresho by’ishuri ndetse UMWALIMU SACCO yemera kubishyurira amafaranga y’ishuri y’umwaka wose.

Ushaka kureba amanota anyura ku rubuga rwa internet rwa NESA akinjira ahabugenewe agashyiramo nimero iranga umunyeshuri cyangwa agakoresha ubutumwa bugufi kuri telefone akajya aho bandikira ubutumwa agashyiraho nimero iranga umunyeshuri wakoze ikizamini akohereza ku 8888.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Gishinze Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri, NESA, Dr Bernard Bahati, yagaragaje ko mu masomo abanyeshuri batsinze cyane Ikinyarwanda kiri imbere
Minisitiri w’Uburezi, Twagirayezu Gaspard, yavuze ko muri uyu mwaka nta muntu uzahindurira umunyeshuri ikigo usibye gukurikiza inzira zabugenewe
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Uburezi, Charles Karakye, ari mu bitabiriye itangazwa ry'amanota
Umuyobozi Mukuru wa RTB, Eng. Paul Umukunzi, yavuze ko hari kubakwa amashuri mashya azajya afasha abanyeshuri biga imyuga n'ubumenyingiro
Ababyeyi bafite abana batsinze neza bari bishimiye kubagaragira
Tumukunde Fifina Emerithe ari kumwe n'umwana we Ganza Rwabuhama Danny Mike wabaye uwa kane mu basoje Icyiciro Rusange mu gihugu
Ababyeyi bari bafite akanyamuneza ku maso biteguye kumva amanota y'abana babo
Mbere yo kuvuga ababaye aba mbere, abanyeshuri n'ababaherekeje bari bafite amatsiko menshi
Mukunzi Victor ni we uyobora EP Espoir de l’Avenir yigagamo Kwizera Regis wabaye uwa mbere mu batsinze neza mu bizamini bya Leta bisoza amashuri abanza
Minisitiri w’Uburezi, Twagirayezu Gaspard ari kumwe na Kwizera Regis wigaga kuri EP Espoir de l’Avenir wabaye uwa mbere mu basoje amashuri abanza
Kwizera Regis wigaga kuri EP Espoir de l’Avenir wabaye uwa mbere mu basoje amashuri abanza
Kwizera Regis wari uherekejwe n'umubyeyi we Mukayiranga Julienne yahembwe mudasobwa n'ibikoresho by'ishuri, anemererwa kuzishyurirwa umwaka w'amashuri na UMWALIMU SACCO
Minisitiri w’Uburezi, Twagirayezu Gaspard ashimira Cyubahiro Hervé wigaga muri Crystal Fountain Academy wabaye uwa kabiri mu basoje amashuri abanza
Minisitiri w’Uburezi, Twagirayezu Gaspard na Cyubahiro Hervé bafata ifoto y'urwibutso
Dushimimana Jooss Bruce yabaye uwa gatatu mu basoje amashuri abanza ku rwego rw'igihugu
Igiraneza Cyubahiro Benjamin, ubyarwa na Rubakisibo Jean Pierre na Uwimana Marie Jeanne, yahembwe nk'uwabaye uwa kane mu basoje amashuri abanza
Igiraneza Benjamin, wabaye uwa kane ku rwego rw'igihugu, yigaga muri Ecole Privée Marie Auxiliatrice mu Karere ka Nyarugenge. Aya yari amaze guhembwa n'Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Uburezi, Charles Karakye
Iratuzi Sibo Sandra ashyikirizwa ibihembo yagenewe nyuma yo kuba uwa gatanu mu basoje amashuri abanza
Ihimbazwe Niyibikora Kevine wigaga muri Lycée Notre-Dame de Cîteaux y'i Nyarugenge yabaye uwa kabiri ku rwego rw'igihugu
Ganza Rwabuhama Danny Mike wize muri Ecole des Sciences Byimana yo mu Ruhango yabaye uwa kane mu basoje amashuro y'Icyiciro Rusange
Ganza Rwabuhama Danny Mike yahawe kuziga muri Rwanda Coding Academy iherereye i Nyabihu
Umuyobozi wa REB, Dr Nelson Mbarushimana ashimira Ganza Rwabuhama Danny Mike
Munyentwari Kevin wize muri Petit Séminaire St Jean Paul II Gikongoro iherereye i Nyamagabe yahembwe nk'uwabaye uwa gatanu ku rwego rw'igihugu. Yahembwe n'Umuyobozi Mukuru wa RTB, Eng. Paul Umukunzi
Munyentwari Kevin yahawe mudasobwa n'ibikoresho by'ishuri nk'igihembo cyagenewe abanyeshuri bitwaye neza mu mwaka w'amashuri wa 2022/2023
Abanyeshuri babaye aba mbere mu mashuri abanza n'abo mu Cyiciro Rusange bafashe ifoto y'urwibutso bari kumwe n'uwari uhagarariye UMWALIMU SACCO yemeye kubishyurira amafaranga y'ishuri umwaka wose
Uyu muhango witabiriwe n'abanyeshuri batsinze neza ibizamini ndetse n'ababyeyi babo

Amafoto: Kasiro Claude


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages