Ubu bukangurambaga bwiswe “TVET GIRL, MU MYUGA TURASHOBOYE”, bwatangijwe tariki ya 30 Ugushyingo 2016.
Itsinda ry’abakobwa 12 b’indashyikirwa mu masomo y’imyuga n’ubumenyingiro babifashijwemo n’abagore bakora mu bijyanye n’imibare, ubumenyi n’ikoranabuhanga (STEM) mu Rwanda bamaze kuzenguruka imijyi umunani yose; igikorwa cyitabiriwe n’abantu barenga 800 barimo abana, ababyeyi n’abakoresha.
Umwe mu bagize iri tsinda witwa Umuhoza Marie José yavuze ko ari iby’agaciro gakomeye kuri we na bagenzi be, aho muri ubu bukangurambaga baba bafite inshingano zo guhura no kuganira n’abana b’abakobwa, ababyeyi n’abakoresha, aho babasobanurira akamaro ko kwiga amasomo ajyanye na ’Mechanics, Civil Works na Electronics’.
Ati “Baza ari benshi! Buri mukobwa cyangwa umubyeyi tuganiriye na we, atugaragariza ko anyuzwe n’imbaraga twashyize mu kurushaho kubaha amakuru yimbitse.”
Iki gikorwa kandi cyitabiriwe na bamwe mu bakobwa bazwi mu bijyanye n’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga mu Rwanda barimo Josephine Kairaba, Lucy Mbabazi na Esther Mbabazi, wabaye Umunyarwandakazi wa mbere watwaye indege.
Kairaba ukora ibijyanye n’ubugeni yavuze ko icyatumye yitabira ubu bukangurambaga ari ukugira ngo yereke abana b’abakobwa ko bashobora gukora umwuga uwo ariwo wose kabone niyo waba wiganjemo abagabo, icyo basabwa akaba ari ukwigirira icyizere.
Uretse ubutumwa butandukanye bagenda batanga aho basuye, muri ubu bukangurambaga, iri tsinda rimaze gukusanya amakuru ku banyeshuri, ababyeyi n’abakoresha bafite inyota yo kumenya byinshi ku masomo y’ubumenyingiro binyuze kuri code *804#.
“TVET GIRL, MU MYUGA TURASHOBOYE” yateguwe kandi mu rwego rwo guteza imbere imwe muri gahunda ziri mu bukangurambaga bwa HeForShe, aho abana b’abakobwa bafashwa guhindura imyumvire ku masomo y’imyuga n’ubumenyingiro no gutinyuka kwiga imibare, ubumenyi n’ikoranabuhanga (STEM).
Biteganyijwe ko ubu bukangurambaga bumaze gukorwa mu mijyi ya Ngoma, Nyagatare, Gicumbi, Musanze, Rubavu, Muhanga, Huye na Nyamagabe, buzakomereza Rusizi, Karongi na Rwamagana, bukazasorezwa i Kigali ku itariki 13 Ukuboza 2016.
Kugeza ubu mu Rwanda habarirwa amashuri 392 y’imyuga n’ubumenyingiro yemewe na WDA; yose yigamo abanyeshuri 97 633, muri bo abakobwa akaba ari 45 738.
Ni mu gihe 18% by’abakobwa bayigamo aribo bahitamo amasomo ajyanye n’Ubumenyi, Ikoranabuhanga n’Imibare.



















TANGA IGITEKEREZO