00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abakobwa ntibaragandukira iby’amabanki nk’abahungu mu Rwanda

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 19 March 2015 saa 05:45
Yasuwe :

Abanyeshuri b’igitsina gore barashishikarizwa kugandukira iby’amabanki kuko uru rwego rw’imirimo bakiri mbarwa ugereranyije na bagenzi babo b’Abahungu nk’uko bigaragazwa n’ibigo by’imari bitandukanye.

Diana Kwarisiima, ushinzwe abakozi muri I&M Bank avuga ko abanyeshuri b’igitsina gore bakiri mbarwa mu mabanki ugereranyije n’abahungu, akabagira inama y’uko ababa barimo gusoza amashuri ya bo bajya basaba amahirwe yo kwimenyereza mu ma Banki.

Yagize ati: “Dufite gahunda yo kujya duha akazi umukobwa wagaragaje ubushake n’ubushobozi mu gihe aba yahawe cyo kwimenyereza umwuga, bityo agahita aba umukozi wacu.”

Ibi yabitangaje ubwo batangaga amasomo ku banyeshuri ba Green Hills bari batembereye muri iyi Banki basobanurirwa byinshi ku mikorere yayo.

Muri urwo rugendoshuri abanyeshuri batemberejwe ibice bitandukanye bigize Banki berekwa n’imikorere itandukanye kandi igezweho, banasobanuriwe akamaro ka Banki no kwizigama muri rusange.

Michael Obiero, Umuyobozi ushizwe imikoranire ya Banki n’ibindi bigo by’imari yigishije birambuye imikorere ya Banki n’uburyo zunguka, gutanga inguzanyo n’aho ziva n’ibindi byinshi bijyanye n’imikorere ya Banki.

Iyi gahunda yo kwigisha urubyiruko umuco wo kwizigama ikaba yarateguwe n’Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Abanyeshuri mu Bumenyi bw’Ubukungu n’Ubucuruzi mu Rwanda (AIESEC-Rwanda).

Henry Umunnakwe, umuyobozi wa AISEC yavuze ko kugeza ubu bakorera mu bihugu 125 intego yabo akaba ari urubyiruko.

Yongeyeho ko bifuza kugira abarenga miliyoni bitabira gahunda yo kwizigama ndetse no gukorana n’ibigo by’imari bitandukanye.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages