00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abakomisiyoneri baka ruswa bikitirirwa Abacamanza

Yanditswe na

Birori Eric

Kuya 26 August 2015 saa 08:56
Yasuwe :

Hari abakomisiyoneri barya ruswa bikitirirwa Abacamanza, bigatuma isura y’Ubutabera bw’u Rwanda ihindana, aho hari raporo zisohoka zigaragaza ko ruswa mu nkiko isa n’aho iri hejuru kurusha mu zindi nzego zitandukanye.

Nk’uko bigaragazwa na Transparency Rwanda muri Raporo ya 2015 ubutabera yibanze ku bari hanze n’abari muri Gereza bose bagannye inkiko, basaga 2,800 byagaragaye ko ruswa iri ku kigereranyo cya 9,1% mu gihe umwaka ushize byari 9,9%.

Mu baturage bose bakoreweho ubu bushakashatsi, batanze amafaranga ya ruswa agera kuri Miliyoni 56.

Uko abacamanza n’abanditsi birinda kurya ruswa 72,9% ndetse 66,6 ku ijana abaturage bishimiye servisi bahabwa.

Abafite impamyabushobozi ya Kaminuza bari 99% naho ubunyamwuga bwabo buri kuri 80%.

Abakomisiyoneri mu by’amategeko nib o basiga isura mbi ubucamanza bw’u Rwanda

Nk’uko Umugenzuzi akaba n’umuvugizi w’inkiko mu Rwanda, Itamwa Emmanuel abivuga ngo hari abacamanza bitirirwa ruswa yariwe n’abakomisiyoneri bizeza ababuranyi kubibagiramo.

Ati “Hari abantu benshi baza bakakubwira ngo uriya mucamanza turaziranye, twariganye, turasengana se…”

Avuga ko n’abavoka bakubwira ko ibintu bitikora imbere y’Umucamanza ukamuha amafaranga. Iyo mutsinze urubanza ugirango urutsinze kuko umucamanza yariye amafaranga.

Ati “Mubyukuri harimo abacamanza barya ruswa ariko hari na benshi bitirirwa ruswa batayiriye.”

Kuki amagarama y’urubanza yurijwe?

Itamwa akomeza asobanura ko kuba byagaragaye ko 56,5% batishimiye amagarama bakwa byumvikana, ariko akaba ari amabwiriza ya Minisitiri w’Ubutabera. Umwaka wa 2014 abatashimiye amagarama bari 59%.

Mu nkiko z’ibanze ubu batanga 25,000, urukiko rwisumbuye bagatanga 50,000, urukiko rukuru n’urukiko n’urukuru rw’ubucuruzi ni 75,000, n’aho mu Rukiko rw’Ikirenga ni ibihumbi 100.

Aya mafaranga yarazamuwe kuko mbere byaheraga ku bihumbi 2. Gusa iyo uri umukene cyangwa ari inyungu z’umwana amagarama y’urubanza aba ari ubuntu.

Ati “Mu byukuri byari bikenewe, umuntu yararebaga ngo kanaka yandebye nabi…Niba ugomba kurega umuntu ugomba gutanga aya mafaranga watsinda ukayasubizwa.”

Isubikwa ry’imanza ryaragabanutse

Mu mwaka w’akazi 2014-2015, imanza zasubitswe zigera kuri 15% zivuye kuri 25%, kuko muri iki gihe hasibaye haba inama ntegurarubanza ihuza urukiko n’ababuranyi, ibyo bikaba byaragize uruhare mu kugabanya imanza.

Itamwa yagize ati “Isubikwa ry’Imanza akenshi ntiriterwa n’inkiko ahubwo akenshi zituruka ku baburanyi, ariko bituruka ku nkiko ku kigereranyo gitoya cyane.”

Mu 2014-2015 hasubitswe imanza 10,524 mu gihe muri 2012-2013 hasubitswe imanza zigera ku 58,600.

Ibirarane by’imanza byaragabanutse cyane

Kuri ubu iyo urubanza rurengeje amezi atandatu rwitwa ‘ikirarane’, muri 2011-2012 hari ibirarane ibihumbi 42,679 ariko muri 2015 hari ibirarane ibihumbi 7,720.

Aha “Aha twashyizemo imbaraga inkiko zifite abacamanza bacye tukabongera, izifite benshi tukabakuramo tukabajyana ahari imanza nyinshi…turizera ko ibirarane dushobora kubihashya.”

Kuri ubu impuzanengo zo kwihutisha imanza mu nkiko z’u Rwanda ni amezi ane.

Hari imanza zifite ubwihutirwe, harimo izo gufata abana ku ngufu, iz’ibyaha bimunga ubukungu bw’igihugu, ingengabitekerezo ya Jenoside, kwangiza ibikorwa remezo n’izindi zihita zihutishwa.

Urubanza rumara amezi ane muri rusange, mu rukiko rukuru ku mezi umunani, mu rukiko rw’ikirenga bishobora kugera ku myaka atatu urubanza rutarangiye.

Ati “Mu rukiko rw’ikirenga hari umubare munini w’Imanza kandi batemerewe kuburanisha urubanza ari umucamanza umwe, urumva ko bakira nyinshi uburyo bwo kukiburanisha…Iki kibazo ubuyobozi bukuru bw’igihugu burakizi kandi bari kukigaho.”

[email protected]
Twitter:@biroridinatale


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages