00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abakora isuku mu Murenge wa Mageragere bamaze amezi 11 badahembwa

Yanditswe na Umutoni Rosine
Kuya 28 August 2018 saa 04:11
Yasuwe :

Abakozi 11 bakora isuku ku tugari turindwi no ku Murenge wa Mageragere, mu Karere ka Nyarugenge, bavuga ko bamaze amezi arenga 10 badahembwa na rwiyemezamirimo ubakoresha.

Aba bakozi bose hamwe bavuga ko baberewemo ideni ringana na miliyoni zisaga eshatu z’amafaranga y’u Rwanda, barimo abapfakazi, imfubyi n’abandi.

Uretse kuba badaheruka guhembwa ngo banamaze amezi agera kuri ane nta bikoresho by’isuku rwiyemezamirimo Ndahimana Gaspard abaha.

Amarira, ikiniga n’agahinda nibyo byumvikanaga ubwo baganiraga na TV1. Umwe yagize ati “Ndi umupfakazi mfite abana bane, ubuzima ni ikibazo kuko dukoze amezi 10 tudahembwa. Aho nikopesheje ndatambuka bagashaka kuntera amabute.”

Abahembwa umushahara w’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 30 bavuga ko baberewemo ibihumbi 300 Frw, mu gihe hari n’undi ukora isuku akanatwara n’ubutumwa, ‘Courrier’ mu tugari no mu murenge.

Kumara aya mezi yose badahembwa ngo byabagizeho ingaruka mu buryo butandukanye, dore ko bamwe muri bo baba mu nzu bakodesha, nta bwisungane mu kwivuza bafite n’ibindi bibazo bitandukanye.

Aba bakozi bavuga ko iyo babajije rwiyemezamirimo Ndahimana wabahaye akazi impamvu atabishyura ngo ababwira ko Akarere ka Nyarugenge kadaheruka kumwishyura.

Yemera ko abarimo umwenda ariko utagera ku mezi 10.

Umunyamabanga Nshingwaikorwa w’Akarere ka Nyarugenge, Hategekimana Fred, avuga ko atazi impamvu uyu rwiyemezamirimo adahemba aba bakozi kandi umurenge umufitiye ibirarane by’amezi abiri gusa.

Yagize ati “Ndumva bamurimo nk’amezi abiri, ariko ku itariki ya 31 ayo ngayo nayo azayabona […] ntituzayamuha 100% tuzabanza turebe ko akemuye ibibazo by’abaturage kuko ushobora kumuha amafaranga nawe ntayabahe, ariko nujya kumubaza urasanga nta murenge umurimo amezi 10.”

Si ubwa mbere Ndahimana avuzweho gutinda kwishyura abaturage nyamara we yarishyuwe kuko hari n’abakoreraga mu Murenge wa Gitega bamushinjaga kubambura kugeza ubwo uyu murenge ufashe icyemezo cyo kumwambura isoko ryo kuhakora isuku.

Abakora isuku mu Murenge wa Gitega bigeze kumara amezi agera kuri ane badahembwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages