AI yoroshya akazi, ikakihutisha ndetse ikanagakora neza kurusha abantu, icyakora uwayikoresha mu buryo butaboneye we ntiyatinda kubona ingaruka mbi mu kanya nk’ako guhumbya.
Imibare ya Sosiyete ya OpenAI yashinze ChatGPT, igaragaza ko uru rubuga rukunzwe na benshi rukoreshwa n’abarenga miliyoni 900, ubwo bishatse kuvuga ko umuntu umwe mu bantu 10 ku Isi akoresha uru rubuga mu bikorwa bitanndukanye.
Mu bifashisha iri koranabuhanga ry’Ubwenge Buhangano harimo n’abacuruzi, abamamaza ibikorwa mu kuyaka amakuru y’uburyo bukwiriye bwabafasha kongera abakiliya mu bigo by’ubucuruzi byabo kugira ngo bibashe gutera imbere.
Abashinzwe kwamamaza ibikorwa bifashisha ikoranabuhanga rya AI mu bijyanye no gusesengura amakuru, gutegura ibirori ndetse n’ibindi byinshi, gusa byagaragaye ko hari abayikoresha buhumyi mu byo bakora byose ugasanga bibateje akaga gakomeye.
Ni muri urwo rwego Ikigo Nyafurika cyigisha ibyo kwamamaza hifashishijwe ikoranabuhanga rigezweho, Neuro Branding Academy Africa, yateguye amahugurwa yo gufasha abakora mu bijyanye n’Iyamamazabikorwa.
Umuyobozi Mukuru wa Neuro Branding Academy Africa, Nurveen Ratty, yavuze ko kubera Ikoranabuhanga ry’Ubwenge Buhangano, abantu bakoresha imbuga nkoranyambaga basigaye bakira amakuru menshi cyane kubera ko bisigaye byoroshye no kuyasangiza.
Ati “Niba buri wese yabasha gutanga amakuru cyangwa akayashyira ku mbuga nkoranyambaga bigira ingaruka mu gutuma ibikorwa mwamamaza bitabasha kugera ku bakiliya mwifuza.”
“Iyo twabonye byinshi bituma twibuka bike, niyo mpamvu nyamukuru dutegura aya mahugurwa kugira ngo dufashe abakora mu bijyanye no kwamamza kumva neza icyo abo bagenera serivisi batekereza ndetse n’ibyo bagenderaho kugira ngo bafate umwanzuro.”
Yakomeje avuga ko akenshi abakora mu bijyanye n’ibikorwa byo kwamamaza, usanga ababitegura bakunze gushingira ku gukeka ko bazajya bashyira hanze ubutumwa bwinshi noneho abakiliya bakabona kuza.
Yagaragaje ko muri iki gihe ikoranabuhanga rikoreshwa n’abantu benshi biba ari ikibazo kubera ko umuntu umwe abona amakuru menshi icyarimwe, rero bikamugora guhitamo icyo yifuza kugura.
Ati “Biragoye ko ibikorwa mwashyize ku mbuga nkoranyambaga abantu babasha kubibona mu buryo bworoshye, kubera ko nk’umuntu umwe ashobora kubona ubutumwa burenga 4000 ku munsi, biragoye ko yafata umwanzuro wo kugira icyo agura.”
Umwali Sonia ukora mu Ishami ryo kumenyekanisha ibikorwa n’itumanaho mu Rwego rw’Igihugu rw’Ubwiteganyirize mu Rwanda yavuze ko yungutse ubumenyi butandukanye n’ubwo yari asanzwe azi mu bijyanye no kumenyekenaisha ibikorwa by’ikigo akorera.
Ati “Twize ibijyanye no kwamamaza ibikorwa mu buryo butandukanye n’ubwo twari dusanzwe dukoresha kubera ko twibanze ku buryo wabikora ushyize imbere amakuru y’uburyo umukiliya yakwifuza mu gufata umwanzuro ku bintu bitandukanye.”
Jean Bosco Mugemangago ukora muri BPR Bank Rwanda Plc yavuze ko bize ko batazongera gushingira ku Bwenge Buhangano gusa mu gukora akazi kabo ahubwo ko bazajya bashyira imbaraga mu kumenya icyo abakiliya bifuza.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!