Iri tsinda rigizwe n’abapolisi, abacungagereza, abakora mu Rwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, Abanya-Malawi babiri ndetse n’abayobozi babo, ryasuye igicumbi cy’intwari ku wa 15 Ukuboza 2021.
Umuyobozi w’Ishami ry’Ubushakashatsi mu Rwego rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidali n’impeta by’Ishimwe (CHENO), Rwaka Nicolas, yabaganirije ku mateka y’ubutwari ku Isi no muri Afurika ndetse n’ibyaranze intwari z’u Rwanda mbere na nyuma y’ubukoloni.
Uru rugendoshuri rwari rugamije guhuza ibyo biga mu ishuri n’ibyaranze intwari z’u Rwanda kugira ngo bazifatireho urugero ku bikorwa by’indashyigikirwa zakoze ndetse n’indangagaciro zaziranze zirimo gukunda igihugu, kwitanga, ubupfura, ubumuntu n’izindi.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CHENO, Nkusi Déo, yavuze ko ari ingenzi gusobanurira abantu cyane abakora mu nzego z’umutekano ibijyanye n’indangagaciro z’ubutwari kuko ari zo ahanini zubatse igihugu.
Ati “Mu kazi bakora no mu mibereho yabo ya buri munsi ni ibintu by’ingirakamaro kuko izo ndangagaciro ahanini usanga zishingiye ku zagiye zubaka igihugu zubatse Umunyarwanda. Hakabamo gukunda igihugu rero bijyana no gukunda Abanyarwanda nta vangura.”
“Imirimo bashinzwe ahanini ni iyo kwita ku Banyarwanda, ku mutekano wabo ujyana n’imibereho myiza, iterambere n’ubukungu. Nibaza ko byagira akamaro kanini kuko hamwe n’ibyo biga mu ishuri byiyongeraho bigatuma bakora imirimo yabo neza bakanitwara neza.”
Aba banyeshuri bagaragarijwe ko na bo bashobora kuba intwari mu Cyiciro cy’Imena cyangwa Ingenzi bishobora kujyamo abakiri bazima kuko kuba intwari bidasaba kujya ku rugamba rw’amasasu gusa nk’uko byahoze kera ahubwo ko binagaragararira mu bikorwa by’indashyikirwa umuntu akora agamije inyungu rusange.
Uru rugendoshuri rwitabiriwe n’abanyeshuri 45 ndetse n’abayobozi babo batanu, aho banashyize indabo ku kimenyesto cy’ubutwari mu rwego rwo guha icyubahiro intwari z’u Rwanda zishyinguye n’izidashyinguye mu Gicumbi cy’Intwari.
Amafoto: Yuhi Augustin



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!