Mu Ukuboza 2020 GIZ ibinyujije muri porogaramu yayo “Hanga Ahazaza” ku bufatanye n’uruganda rwa Skol, batangije amahugurwa amara iminsi ibiri, kandi abayitabiriye bagahabwa icyemezo kigaragaza ko bahuguwe. Kugeza ubu abantu 62 barimo abagore 37 n’abagabo 25 barahuguwe, mu gihe abandi 92 bari guhugurwa.
Umuyobozi wa Skol Brewry limited mu Rwanda, Ivan Wulffaert, yavuze ko uyu mushinga ugamije guhindura imibereho y’abakora iyo mirimo, kugira ngo batange serivise nziza mu kazi kabo.
Ati “Turi gukorana n’abafatanyabikorwa bacu mu gutanga ibinyobwa bisobanutse, bitanga ibyishimo ku bakiriya n’abakozi bacu. Duharanira guteza imbere imibereho myiza y’abakozi bacu n’imiryango yabo, mu rwego rwo guharanira iterambere ry’umuryango Nyarwanda. Gushora muri gahunda z’iterambere ni intwaro y’ingenzi ku rwego rw’amahoteli ndetse no mu bindi bikorwa. Iyo tubikoze dutya, bituma urwego rw’ubukerarugendo rugira serivise zinoze zikurura abakiliya.”
Uyu muyobozi yemeje ko impamvu nyamukuru yo gutegura amahugurwa ku bakozi bakora mu mirimo yo gutanga serivise zo kwakira abantu, ari uko ari bo bagaragaza ishusho y’aho umuntu yakiririwe, bakaba ba ambasaderi b’ibigo bakorera, bityo kubaha ubumenyi bikazabafasha kurushaho kubaka urwego rw’ubukerarugendo muri rusange.
Umuyobozi muri GIZ Hanga Ahazaza, Ludovic Gelin, yasobanuye ko muri ibi bikorwa byo gutanga amahugurwa, Skol ishaka abantu bakora muri hoteli n’utubari basanzwe bafite ibinyobwa byayo, maze GIZ ikazana abarimu bakwiye bakabahugura.
Yakomeje ati “Twagiranye imikoranire na Skol nyuma yo kubona ko mu rwego rw’amahoteli hakiri ikibura muri serivise zitangwa, kandi hari ubumenyi bukenewe. Ni amahirwe akomeye kuba twarateguye aya mahugurwa agamije kungera ubumenyi rwo ku rwego mpuzamahanga, by’umwihariko guhugura ku buryo bwo kwakira no gutanga serivise nziza ku mukiliya.”
Mukahirwa Clementine uri mu bahuguwe, yemeza ko byari bikenewe kuko byahinduye uburyo yatangagamo serivise ku bamugana.
Yagize ati “Aya mahugurwa yamfashije kumenya gutanga serivise nziza, naje gusobanukirwa byinshi. Nasobanukiwe neza uburyo nyabwo bwo kwegeramo umukiliya no kumufata neza. Ibintu nize mu ishuri ntaho byari bihuriye n’ibyo nkora. Mu by’ukuri guhugurwa byaramfashije cyane ku buryo ubu nkora ibyo nzi kandi nsobanukiwe.”
Muri ibi bikorwa by’amahugurwa, Skol ivuga ko hamaze gukoreshwa ingengo y’imari y’abarirwa hagati ya miliyoni 5 Frw na miliyoni 10 Frw.
Amasezerano y’imikoranire hagati ya Skol Brewery na GIZ azarangira mu Ukuboza 2021, kandi biteganyijwe ko abantu 600 ari bo bazahugurwa n’ubwo bizaterwa n’imiterere y’icyorezo cya Covid-19.
Amafoto: Uwumukiza Nani



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!