00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abakora ubucuruzi butanditse bararye bari menge

Yanditswe na

Nsabiyaremye Jean Bosco

Kuya 3 August 2015 saa 11:05
Yasuwe :

Ikigo cy’imisoro n’amahoro kiraburira abakora ubucuruzi butanditse (abatagira TIN) ndetse n’abadakora imenyeshamusoro n’abatawishyura ko buri wese yakwihutira kunoza neza ibimureba kugira ngo hatazagira ugwa mu bihano yikururiye.

Ibi ni ibitangazwa na Komiseri wungirije ushinzwe abasora Dada Richard, akaba ari kumwe n’abakozi bari mu gikorwa cyo kugenzura, mu Mujyi wa Kigali, abakoresha amayeri yo gukorera mu bwihisho ntibishyure imisoro. Kuri uyu wa Gatandatu igenzura ryakorewe mu Karere ka Gasabo.

Ku ikubitiro hagenzuwe abakorera kuri Nyabugogo bacuruza imyaka, ariko si ko bose bakora mu buryo bw’umwuga kuko harimo abatakurikizaga ibisabwa n’amategeko agena imisoro.

Komiseri wungirije ushinzwe abasora bato n’abaciriritse mu kigo cy’imisoro n’amahoro Dada Richard atangaza ko hari abo basanze mu bafite za depots bakwepa imisoro batagira na nimero iranga usora.

Ati: “Hari abo turi gusanga batariyandikishije tukabafungira abandi na bo ugasanga batarakoze imenyekanishamusoro ntibanawishyure tukabasaba kunoza ibyo basabwa. Ababitunganije twahitaga tubafungurira.”

RRA yakoze igenzura ritunguranye

Komiseri wungirije ushinzwe abasora bato yongeraho ko n’ubwo abo bacuruzi babafungiraga kugira ngo babanze bakemure ibibazo byabo, uwamaraga kunoza ibyo asabwa yahitaga afungurirwa.

Mu basabwe guhindura ubuyo bakoraga imenyeshamusoro no kwishyura hagaragayemo abacuruzi bagurisha imyaka kuri Nyabugogo mu Karere ka Nyarugenge, aho nyuma y’igenzura basabwe guhindura icyiciro barimo cyane cyane wasangaga baragumye mu cyiciro cya mbere cyishyura 15,000 ku gihembwe.

Ntabana Emmanuel nawe yari yafungiwe aho akorera ariko nyuma yo kunoza ibyo yasabwaga yongera gufungurirwa.
Ati: “Njye nagize ikibazo ko nari nagumye mu cyiciro cyasoraga 15,000 ku gihembwe baje bambwira ko ngomba kwimuka icyiciro nkajya mu cyishyura 30,000 ku gihembwe, ariko nanjye niko mbibona kuko ubucuruzi bwaragutse.”

Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro cyihaye igihe cy’amezi 3 cyo gukora iri genzura kivugako iki gihe kizasiga byibuze abakora ibikorwa byose bibyara inyungu bose biyandikishije mu buyobozi bw’imisoro.

Kuri uyu wa Gatandatu igikorwa cyakomereje mu Karere ka Gasabo naho abacuruzi bagiye bakeburwa uwagaragaye ko hari ibyo atujuje agasabwa kubikemura mu maguru mashya kugira ngo abone uko akomeza ibikorwa bye.

Itegeko rivuga ko utangiye ibikorwa bibyara inyungu aba atagomba kurenza iminsi 7 atariyandikisha mu buyobozi bw’imisoro.

Na none kandi itegeko rishyira mu byiciro abasora bafite ibikorwa bito n’ibiciriritse ko abafite igicuruzo kuri hagati ya miliyoni 2 na 4 batanga umusoro ku nyungu wa 60,000; abafite igicuruzo kiri hagati ya miliyoni 4 na 7 bishyura umusoro ku nyungu wa 120,000; abafite igicuruzo kiri hagati ya miliyoni 7 na 10 ku mwaka bishyura umusoro ku nyungu wa 210,000 naho abafite igicuruzo kiri hagati ya miliyoni 10 na 12 bakishyura umusoro ku nyungu wa 300,000.

Abafite igicuruzo kiri hagati ya miliyoni 12 na 50 kandi badakora ibaruramari rinoze bo bishyura umusoo ku nyungu wa 3% z’igicuruzo cyabo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages