Aba bakobwa batunzwe no kwicuruza ,bavuga ko inzu batuyemo bazishyura amafaranga 1500 ku munsi ,mu gihe bimenyerewe ko abantu benhsi bakodesha bishyura amafaranga ku kwezi.
Mu kiganiro bamwe bo mu Mudugudu w’Indatwa bakodesha mu nzu y’Uwitwa Didja bagiranye na IGIHE ,bavuga ko babangamirwa cyane n’uburyo bishyuzwa ku munsi.
Umwe yagize ati “ Biratubangamira nyine kwihyura amafaranga 1500 ku munsi,ariko kubera ko ntacyo tuba twabikoraho na gito turabikora mu rwego rwo kwanga ko atwirukana”
Nadia umaze imyaka Itanu mu buraya, ukodesha mu nzu ya Didja yemeza ko kuba bishyura amafaranga y’inzu buri munsi ari kimwe mu bitera indaya nyinshi baba mu gipango kimwe ubujura ngo kuko iyo batayarishye nyirazo ahita abirukana.
Uku kwishyuzwa amafaranga y’ubukode buri munsi ngo bikunze kuba intandaro y’ubujura bukorwa n’aba bagore bicuruza, nk’uko umwe babana mu gipangu babivuze ati “iyo babuze ayo kwishyura, bituma biba abantu kugira ngo babone ayo gukodesha inzu.”
Byemezwa n’ukora uburaya wagize ati “Nyine kuba twishyura inzu ku munsi, nibyo bituma duhiga amafaranga hasi no hejuru ,yaba mu nzira nziza cyangwa mbi kugira ngo batazidusohoramo, ni nacyo gituma muhora mwumva indaya zaha dushinjwa ubujura nta kindi”.
Didja ufite inzu nini iherereye mu Kagari ka Rwazamenyo ya I, yaciyemo ibyumba Bitanu ikodeshwa n’indaya eshanu,yabwiye IGIHE ko impamvu abishyuza gurtyo biterwa n’uko nawe yishyura imisoro.
Yagize ati “Impamvu nahaye indaya inzu n’uko ari abantu bababaye kandi nuko inzu yanjye ishaje ntabandi bantu bayituramo. Naho kubijyanye n’uko mbarihisha ku munsi n’uko nanjye nishyura imisoro’.
Muri iki gipangu haherutse kumvikana amakimbirane yatewe n’indaya zibiye umugande wari waje kureba mugenzi wazo Telefone ebyiri iya Htc na Tecno n’amafaranga ibihumbi 21,500 ageraho yitabaza inzego zishinzwe umutekano.
Abayobozi n’abashinzwe umutekano mu murenge wa Rwezamenyo bavuze ko bagiye gufunga iyi nzu bitewe n’uko n’abayituyemo atari abaturage bo muri aka gace.
Kazubwenge Joseph ushinzwe imiyoborere myiza,ubukungu n’iterambere yagize ati “ Twari tumaze iminsi tugezwao raporo yayo ,ubu tugiye kuyifunga dusabe nyirayo kuyikoreramo ibindi kuko n’abari bayituyemo atari abaturage b’aha”.



















TANGA IGITEKEREZO